Umunyapolitiki, akaba n’umuherwe muri Repuburikaka iharanira Demukarasi ya Congo, Vital Kamere umaze igihe azenguruka igihugu cyose, uhereye mu burasirazuba bwa DRC yasabye Leta kwegereza ubuyobozi abaturage.
Ibi yabivuze ubwo yagarukaga kuri gahunda bise Makutano yigeze gukoreshwa kubwa Mobutu nyamara ikaba itagikoreshwa kugeza ubu.
Iyi gahunda yagaragaje ko yafasha abaturage bose kwibona mo ubuyobozi bwabo , kuko buri muyobozi yaba ahorana nabo. Ubu buryo bwo kwegereza abayoborwa ubuyobozi kandi agaragaza ko bwazatuma abaturage batozwa gukunda igihugu, no kugikorera.
Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yabigariutse ho kuri uyu wa 24 Ukwakira , ubwo yavugaga ko mu ntara 145 zigize iki gihugu bikoreshejwe amahoro yasagamba mu gihugu, yongeyeho ati”Iki gikorwa cyazafasha kandi kugarura amahoro mu bice bitandukanye bihoramo umwiryane , ushingiye ku moko.”nk’uko ikinyamakuru cyo muri Congo kitwa BRAMYFA cyabitangaje.
Burya ngo niyo waba wanga urukwavu ntiwabura no kuvuga ko ruzi kwiruka, bamwe mubanyapolitiki bo muri iki gihugu hari gihe bagaragaza ubuyobozi bw’igihugu gituranyi kenshi bakunze kwita umwanzi wabo cy’u Rwanda, ariko bakishimira uburyo inzego z’ubutegetsi bw’iki gihugu zubatse.
Ntawashidikanya rero ko n’uyu munyapolitiki yaba nawe yendaga kubigarukaho, n’ubwo yifashishije imvugo ya gihanga.
Uwineza Adeline