Mu itangazo ryashyiwe ahagaragara na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku ntambara iri guhuza ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, ndetse DRC igahabwa gasopo ko itakomeza kurasa mu nkike z‘u Rwanda , iki gihugu cyongeye gutwerera ibibazo byacyo u Rwanda.
Ibi byagaragajwe mu itangazo rigenewe abanyaqmakuru ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Guverinoma, akaba na Minisitiri w’itangazamakuru n’Itumanaho muri DRC Patrick Muyaya Katembwe yavuze ko nyuma yo gusoma ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda,aho bashinjaga DRC, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, kutubahiriza amasezerano yo kurangiza ibibazo mu mahoro, ndetse bagasaba DRC kutongera kurasa hafi y’u Rwanda.
Ibi rero babyuririyeho batangira kuvuga ko iki gihugu kitavuga ibi kitari inyuma y’umutekano ] muke ubarizwa muri DRC,ndetse bemeza ko inyeshyamba za M23 zifashwa n’u Rwanda, ndetse bavuga ko izi nyeshyamba ari ingabo ‘u Rwanda ihishe inyuma y’izi nyeshyamba.
Bongeye kuvuga ko bitumvika ukuntu Leta y’igihugu yababazwa n’ibiri kubera mu gihugu kitari icyabo, kandi ntaho bahuriye.
DRC rero yongeye kwikuraho ibibazo byayo ibyegeka ku gihugu cy’u Rwanda,yirengagiza ko imvano y’ibi byose ariyo ibyikururira. Patrick Muyaya yongeye kugaragaza ubwoba igihugu cye gifite mu bibazo kimazemo iminsi.
Umuhoza Yves
Ibi bimaze kurambirana!