Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi , yatangaje ko kuva yajya ku Butegetsi mu 2019 yagiranye umubano mwiza na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ariko ngo muri ibi bihe, uwo mubano warakonje.
Mu kiganiro aheruka kugirana na radiyo Mpuzamahanga y’Abongereza BBC, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko umubano we na Perezida Paul Kagame watangiye kuzamo agatotsi ubwo umutwe wa M23 wongeraga kubura intwaro mu mpera zo mu Gushyingo 2021.
Yakomeje avuga ko nta gushidikanya ko u Rwanda arirwo rutera inkunga umutwe wa M23 avuga ko wateye igihugu cye cya DRC unyuze mu Burasirazuba.
Yagize ati:” Umubano wanjye na Perezida Paul Kagame warakonje. Yahisemo gutera igihugu cyanjye kandi nyamara ubwo najyaga ku Butegetsi naragiye kureba Abayobozi bakuru b’ibihugu byo mu Karere duherereyemo kugirango mbagaragarize ubushake bwanjye bwo guteza imbere gahunda ziterambere duhuriyeho nk’akarere, no gushaka uburyo bwose twakoresha kugirango tugarure amahoro n’umutekano mu Karere kacu .
ibi byagenze neza mu myaka itatu ya mbere ariko yaje kutwikoreza umutwaro wa M23 tutabasha kwihanganira .”
Perezida Tshisekedi ,yakomeje asaba ko umutwe M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma ukava mu bice wigaruriye, hashingiwe ku byemeranyijwe mu biganiro byabereye Luanda na Nairobi.
Akomeza avuga ko muri ibyo biganiro ,DRC yagiranye amasezerano n’u Rwanda we yemeza ko rwari ruhagarariye M23, ariko ko kugeza ubu ntacyo rurakora ngo rusabe M23 guhagarika imirwano nk’uko babyemeranyijeho mu biganiro byabereye i Luanda.
Binyuze mu ijwi rya Lawrence Kanyuka umuvugizi wa M23 mubya PolitiIki , M23 iheruka kubitera utwatsi ivuga ko Guverinoma ya DRC itagomba kugirana ibiganiro n’u Rwanda ahubwo ko igomba kubigirana na M23 nyiri zina kuko ariyo bahanganye.
Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko udashobora kwemera gutakaza na cm 1, mu gihe Guverinoma ya DRC yanze ibiganiro ahubwo Ugahitamo kuyigaba ho ibitero.
M23 kandi ikomeza ivuga ko Ubutegetsi bwa Kinshasa bukiri gukorana n’umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura mu mirwano ibahanganishije ibintu wemeza ko bizarushaho gukomeza intambara.
Perezida Tshisekedi Ashinja u Rwanda Gutera inkunga umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rushinja Ubutegetsi bwa DRC gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ukaba ugamije guhungabanya umutekano warwo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatrivune.com
Bavuge ko bagiye guhana abishe Ambassador wa Italy n’abakozi ba UN. Birahita bibaha amanota menshi iiiiiiiiiiiiiiii!. Kandi ko mu minsi iza bagiye guhana EDF-Nalu yazengereje abanyekongo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Byose birahita byumvikana neza. Ndetse n’abishe abashinwa muri mine.