Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ku wa gatatu rwakuyeho ibihano rwari rwahaye abanyamategeko batatu bunganira abaregwa ibyaha by’iterabwoba bahoze mu mutwe wa FDLR.
Urukiko rwari rwahanishije igihano cy’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200 kuri buri umwe wese muri abo banyamategeko rubashinja gushaka gutinza urubanza, ndetse no kutazongera kujya mu rubanza urwo ari rwo rwose batishyuye iyo hazabu.
Ni mu rubanza rw’itsinda ry’abantu 6 bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, bose baregwa ibyaha bitatu birimo iterabwoba no kurema umutwe utemewe, nyamara bo ibi byaha barabikanana.
Abo banyamategeko ni Me Ndagijimana Ignace, Me Nkundabatware Félix hamwe na Me Mbanziriza Adiel.
Ni nyuma yaho Léopold Mujyambere, umwe mu baregwa ufatwa nka kizigenza muri urubanza, asabiye ko yahabwa umwanya wo gutegura urubanza rwe mbere y’uko batangira kwisobanura ku byaha baregwa.
Yatangaje ko atabonye uko agera kuri dosiye y’ibyo aregwa ndetse akaba yarabonye iminota itanu gusa yo kuvugana n’umwunganizi we.
Abo banyamategeko, bakora akazi kabo nk’abakorerabushake, bo bari babwiye urukiko ko bafite ingorane z’amikoro yo kuva i Nyanza bajya i Mageragere mu mujyi wa Kigali, aho abakiliya babo bafungiye.
Kuri icyo, bavuze ko hiyongeraho kutagira ubushobozi bwo gusohora inyandiko z’urubanza muri mudasobwa kuko ari nyinshi cyane, gusa ngo baracyategereje ubufasha basabye mu rugaga rw’abavoka.
Nyuma yo kwandikira Perezida w’urukiko no kumutakambira gukurirwaho ibyo bihano, Perezida w’uru rukiko Muhima Antoine avuga ko mu isesengura ry’urukiko rwasanze aba banyamategeko bagaragaza imbogamizi zumvikana bahuye nazo kuruta gutinza urubanza ku bushake, ategeka ko ibyemezo bafatiwe bivanwaho.
Muri uru rubanza, abaregwa bakuriwe na ‘Jenerali’ wahoze muri FDLR Léopold Mujyambere, hamwe na ‘Colonel’ Joseph Habyarimana alias Sophonie Macebo.
Aba Bafashwe mu myaka ishize muri DR Congo boherezwa mu Rwanda.
Baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ubugambanyi, gusa bo bahakana ibi byaha baregwa bishingiye ku bitero FDLR yagabye ku Rwanda.
Urubanza rw’aba bagabo biteganijwe ko, ruzasubukurwa kuwa 29 Ugushyingo uyu mwaka.
Umuhoza Yves