Mu nama y’umutekano yabereye I New York ejo kuwa 27Ukwakira aho bigaga kubibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Robert Wood, intumwa y’Amerika muri ONU ku bibazo byihariye bya politiki,yasabye u Rwanda guhagarika ubufasha iha inyeshyamba za M23
ibi babigarutseho mugihe indi mirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yari ikomeye ku muhanda uhuza Goma , umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru n’indi mijyi yo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
uyu ni Ambasaderi Robert Wood mu nteko ashinja u Rwanda
Patrick Muyaya, Minisitiri wa DR Congo ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta, yishimiye iyo mvugo yo gusaba guhagarika ubufasha butangwa n’u Rwanda ku nyeshyamba a M23
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Minisitiri Muyaya yasabye ibindi bihugu gukurikiza urugero rw’Amerika kugira ngo harangire icyo yise ubunyamaswa buteza urupfu nogukura abantu mu byabo.
RDF ntacyo yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi ishinjwa n’Amerika, ariko mu gihe cyashize leta y’u Rwanda yahakanye ibi , ivuga ko nta ho ihuriye na M23.
Kandi M23 na yo ihakana ibi bivugwa ko ifashwa n’u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wayo yabwiye ibitangaa makuru ko nta n’urushinge, ihabwa na leta y’u Rwanda.
Congo yakomeje kwihuna ibibao byayo ikabyegeka ku Rwanda, mugihe cyose yabonaga byayiyobeye.
Umuhoza Yves