Imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kuba imvano y’ipfu zitagira ingano, muri aka karere, dore ko n’abaturage bo muri iki gihugu bakomeje gushinja ingabo z’iki gihugu kutita kukababaro kabo , ngo babatabare, ahubwo imbaraga zose bakazishyira ku mutwe umwe utagize icyo ubatwaye.
Ku isonga abaturage bakomeje kuvuga ko ADF na CODECO, babamereye nabi ngo kuko baza bica batarobanuye, uhereye ku ruhinja kugeza ku mukambwe, kandi ntibatinya gusenya no gutwika ibikorwa remezo nk’amavuriro n’amashuri, mbese bangiza icyo babonye cyose.
Abaturage rero bakinubira ingabo za Leta bavuga ko babura kubanza kurwanya abari kubamaraho abantu ahubwo bagashyira ingufu zose kuri M23 bo bavuga ko ntacyo ibatwaye.
Izi ni Zimwe munyeshyamba za ADF zihora zica abantu
Ibi bigarukwaho n’abaturage benshi bo muri Rutshuru,muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’abo muri Ituri, bakomeje gutakambira Leta ngo ibafashe , irwanye inyeshyamba zihora zibatwara ubuzima, igasenya ibikorwa remezo, ku buryo ntawe ugisinzira kubera kwikanga aba bagome.
Mu burasirazuba bwa DRC honyine habarizwa imitwe y’inyeshya irenga 120, harimo ikomoka mu bihugu by’abaturanyi n’iyimbere mu gihugu y’abenegihugu ubwabo, nyamara DRC wumva ivuga umutwe umwe gusa wa M23 nyamara bakirengagiza iyindi, ndetse irembeje abaturage kuburyo bugaragara.
Amavuriro menshi yaratwitswe, abakoragamo baricwa bikozwe na CODECO hamwe na ADF, imitwe y’inyeshyamba irembeje abaturage kurusha iyindi muri kariya gace.
Si ibi gusa kuko ingabo za Leta FARDC zisigaye zitabaza imitwe y’inyeshyamba nayo itabaniye neza abaturage, ndetse bikaba kimwe mu bituma batabibonamo cyane.
Izi ni inyeshyamba a FDLR zisigaye zifashishwa na FARDC
Umuhoza Yves