Jenerali Sylvain Ekenge umuvugizi w’ingabo za DRC, mu nama yagiranye n’itangazamakuru , ubwo bari bari mu mujyi wa Goma , umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, yasabye, itangazamakuru kutavuga ibiri kuba nk’abakunda igihugu cyabo.
Yakomeje avuga ko buri munyamakuru agomba gukunda igihugu, ntatangaze buri kimwe mu bibaye mu mirwano, kuko byaha imbaraga abanzi bacu, abasaba kandi gukora nk’abari murugamba rukomeye hamwe n’ingabo z’igihugu FARDC.
Uyu mu jenereli yasabye abanyamakuru kutajya batangaza ibyabaye ku ngabo za Leta FARDC, kuko byatuma abaturage banga ingabo zabo.
Uyu mu Jenerali yongeye ho ko Umwanzi wabo ari u Rwanda bityo ko mu makuru yabo bagomba kujya bagaragaza ko inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda, zatsinzwe, cyangwa se zasubijwe inyuma.
Ibifaru biri kurugamba mu ntambara za FARDC NA M23
Ibi yabigarutseho muri iki kiganiro , mugihe intambara yongeye kubura kuva kuwa 22 Ukwakira hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23.
Uwineza Adeline
Gen Ekenge, niba uri General koko, baragufatana igihugu sha urebera uvuga ubusa! Vaba m’ubyo urimo ujye kurugamba dore n’ibindi bice biri gufatwa. Va ku Rwanda, nta ruhare rufite muri ako kajagari kanyu.