Minisitiri w’ingabo z’igihugu n’abasezerewe mu gisirikare Gilbert Kabanda yatangaje ko nta gahunda bigeze bagira yo kugura intwaro mu nganda z’Uburusiya, kuko uruzinduko yagiriye yo rwari urwo gutsura umubano nk’uko bisanzwe.
Yavuze ibi mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize hanze kuri uyu wa 27 Ukwakira, ubwo yashinjaga imbuga nkoranya mbaga gukoresha igitekerezo cyabo bakakigira impamo kaqndi ataribyo.
Yeruye avuga ko ntaho yigeze asinyana n’Uburusiya nka guverinoma ya Congo, amasezerano, ayo ariyo yose yo kugura intwaro, mu nganda z’Uburusiya.
Minisitiri w’ingabo za Conbgo hamwe na Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya
Uyu mugabo yongeye gushimangira mu itangazo rye ko uru rugendo rwakozwe na Minisitiri w’ingabo z’igihugu ndetse n’abasirikare, mu mezi abiri ashize i Moscou, mu murwa mukuru w’Uburusiya, rwateguwe n’uburusiya ubwo babatumiraga mu nama inama ya 10 y’i Moscou yerekeye umutekano mpuzamahanga nka Guverinoma ya Congo .
Iri tangazo rije nyuma y’amasaha make hacicikanye inkuru ko DRC yamaze gutumiza imbunda z’akataraboneka mu Burusiya.
Umuhoza Yves