Kugeza ubu hakomeje kuba urujijo ku mvugo z’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kibazo cy’umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’Ubutegetsi bwa DRC.
Ubwo Antony Blinken,Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagiriraga uruzinduko muri DRC no mu Rwanda , yasoje avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifuza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC byakemuka binyuze mu biganiro.
Icyo gihe yasabye Abayobozi b’ibihugu byombi kumvikana bagakemura ibibazo bafitanye binyuze mu biganiro.
Anthony Blinken yavuze aya magambo nyuma yo gusuzuma raporo y’impuguke za ONU ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ariko inashinja DRC gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ejo bundi kuwa 26 Ukwakira 2022 imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi kiga ki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC no mu Karere k’Ibiyaga bigari, Robert A. Wood Ambasaderi wa USA muri ONU ku bibazo byihariye bya Politiki, yavuze amagambo yatunguye benshi Anthony ubwo yasabaga u Rwanda guhagarika inkunga ruha umutwe wa M23.
Robert A .Wood, yabaye nkubogamira ku ruhande rumwe ,kuko atigeze asaba DRC hugagarika gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gusaba FARDC guhagarika kwifashisha FDLR mu mirwano bahanganyemo na M23 nk’uko Anthony Blink yabigenje.
Ikindi Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda banenze mu mvugo ya Robert Wood, n’uko mbere yo kugira icyo avuga kuri iyi ngingo , atabanje gutekereza no guha agaciro impamvu umutwe wa M23 urwanira.
Zimwe muri izi mpamvu, n’ukuba Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri DRC, bifuza ko bahabwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo nk’uko bikorwa ku yandi moko y’Abanyekongo bakareka gufatwa nk’Abanyamahanga.
Hari abasanga Robert Wood yagakwiye gushyira imbere ijwi ry’ibiganiro nk’uko byashimangiwe na Anthony Blinken Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga ubwo yasuraga ibihugu byombi.
Kudahuza imyumvire ku kibazo cya M23 kw’aba bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA), bikaba bikomeje guteza urujijo kuho iki gihugu kigihangange ku Isi cyaba gihagaze mu ntambara M23 ihanganyemo n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Birababaje kumva cg kubona Abanyamerika n’abandi b’ibihangange ku Isi barashungereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayikoze benshi bagahungira muri RDC kubibayo urwango ruganisha ku yindi Jenoside, mu myaka 28 ubu iri gukorerwa abanyekongo bavuga ikinyarda by’umwihariko b’Abatutsi. Amerika ntacyo ivuga kuri iyo Jenoside iri gukorwa mu rwego rwo gukomeza umugambi wo kurimbura Abantu Bamwe ku Isi ahubwo ikaba yikoma Abahagurutse ngo baharanire uburenganzira bwabo burimo no guca intege ubutegetsi n’ingabo za FARDC ziri kwica inzirakarengane. Amerika iratangaje kubona ishyigikira FDLR.