Uburusiya bwiyemeje guha inkunga DRC, nk’uko byatangajwe na Federasiyo y’Uburusiya iki gihugu cyiteguye guha inkunga iyo ariyo yose igihugu cya DRC, kugirango babashe kwivana mu mutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwabo.
Nk’uko iki gihugu kiyoborwa na Putin cyabitangaje cyemeza ko cyiyemeje guha inkunga DRC ndetse ko iteka bahora ku ruhande rwabo. Bongeyeho ko badashobora kubatererana mu byo baba barimo byose.
Ambasade y’Uburusiya yatangaje ibi iyagaragaje ko yiteguye gutanga ubufasha bwayo bwose mu bikorwa by’abategetsi ba Kongo kugira ngo babone amahoro mu burasirazuba.
Basobanuye kandi ko bahisemo kujya kubohora Ibice byari byarigaruriwe n’ingoma y’igitugu ya Ukraine, yari imaze imyaka umunani,yose ihohotera abaturage babituyemo , aho bari baranababujije gukoresha ururimi rw’Ikirusiya, ariko kwihangana byaraturenze twiyemeza kujya kubohora abo baturage.
Inkuru y’ubufasha bw’Uburusiya buje nyuma y’uko Minisitiri w’ingabo muri DRC ahakaniye ko nta ntwaro baguze mu Burusiya.
Umuhoza Yves
Nta nduru ivugira ubusa k’umusozi. Buriya iyo gahunda yo guha RDC inkunga irahari/irateganijwe nubwo RDC ibihakana. Arega ntabwo ari ibanga ko RDC ari inshuti ikomeye y’u Burusiya kuva muri za 1960. Yewe mu Burusiya hari na Univerisite ikomeye yitwa Patrice Lumumba University. Gusa ntabwo ar’ikibazo ko RDC ari inshuti ya Russia sinayo yonyine. Ni u Rwanda n’inshuti y’u Burussia. Ikibazo n’uko RDC igiye cga yamaze kuduteranya n’u Burussia. Bariya bazungu ntibajya bafata umwanya wo kwiga ikabazo neza. Mpamya ko u Burusiya cga n’America binjiye muri iki kibazo basanga u Rwanda rukururwa mu bintu bitarureba. U Rurwanda rurarebwa na FDRL, RUD URUNANA, P5, FLN ngo hari n’undi mutwe ntibuka. RDC itugomba ibisobanuro by’iyi mitwe icumbiye/ifasha. Kandi igihe cyose iyi mitwe izaba iri muri RDC u Rwanda ntiruzarekeraho kuyikurikirana.
Ukraine yangombye kwereka president PUTIN ko intambara ari mbi.Niyo mpamvu Imana yaturemye itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Ikongeraho ko abarwana bose izabarimbura ku munsi wa nyuma.Isi iba mbi kubera abantu babi bayituye.Kandi nibo benshi nkuko bible ivuga.
Putin yananiwe Ukraine none ngo arafasha congo nawe arasumbirijwe, burya koko umunyarwanda yaravungo uhirije munzu ntaho adapfunda imitwe, congo byayiyobeye kweli.