Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye ko nta musirikare wa Kenya, wigeze akandagira ku butaka bwa DRC, aje mu butumwa bw’ingabo z’Afurika y’iburasirazuba zigomba kuza kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya yabitangarije kuri Top Congo Fm , ubwo yari mu kiganiro akemeza ko nta ngabo zaturutse muri kenya zigeze ziza muri DRC uretse ko hari abapolisi baje mu mujyi wa Goma mu butumwa bwa EAC ariko bahise basubirayo.
Yongeyeho ko hari ibikoresho bizifashishwa n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba byamaze kugezwa ahazaba icyicaro cy’uyu muryango i Goma, yemeza ko abo bapolisi baje babiherekeje
Twabibutsa,ko usibye u Rwanda, ibihugu bindi bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba byose byiyemeje kuzohereza ingabo zabo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Umuhoza Yves
ariko uyu umenya yirwariye mu bwonko ese ajya yibuka mende ibyo yavugaga cyakoza RDC ifite ibizo by’abayobozi bi bigoryi gusa
Ngo bazaza umutekano muburasirazuba bwa KINSHASA ?!
Muyaya numurwayi womumitwe wabyuvugiye ntacyibuka nibyo yitanbarije ubwe