Nk’uko byatangajwe n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO),zatangaje ko zitazigera zitererana ingabo za Congo FARDC, mu ntambara iri guhanganamo n’inyeshyamba za M23.
Izi ngabo zimaze imyaka irenga 20 ziba muri DRC , nyamara abahatuye bakomeje kuzishinja kutagira icyo zigeraho mu byazizanye, ngo kuko zaje kugarura amahoro kandi nyamara, amahoro bo bayumva mu makuru.
Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro MONUSCO , zongeye kumvikana zivuga ko ubufasha ziri guha FARDC bugamije no gufasha kugeza kwa muganga abari gukomerekera muri iyi ntambara ihanganishije FARDC na M23.
Ibi byemejwe n’Umuyobozi wungirije w’ingabo za MONUSCO, General Benoit Chavannat mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.
Yagize ati “Muri iki gihe uko byifashe, aho imirwano ikomeje gukara, hakenewe ubutabazi bwihuse, ni muri urwo rwego Ingabo za MONUSCO ziri gutanga ubufasha.”
Yavuze ko muri ibyo bikorwa MONUSCO iri gufasha ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) kugira ngo zigumane ibirindiro byazo mu rwego rwo gufasha abasivile kutagerwaho n’intambara.
General Benoit Chavannat yavuze ko ingabo za MONUSCO ziri gucunga umutekano ku muhanda mugari uturuka i Goma kugeza i Rutshuru ariko zikanafasha abaturage b’abasivile bari gukurwa mu byabo n’iyi ntambara mu rwego rwo kubacungira umutekano.
FARDC kandi ivugwaho kuba iri gufatanya n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umutwe w’inyeshyamba za M23 ukomeje kubotsa igitutu, kuburyo umuze kwigarurira uduce twinshi twayoborwaga n’ingabo za FARDC.
Umuhoza Yves
Keretse iyaba yabemereraga ubufasha bwo kubakiza Charles Taylor.naho niyo babakiza Nkunda haza ntaganda.babakijije Mutebutsi haza Makenga.Taylor sumuntu.akarere ntikazabona amahoro akidegembya!