Mu itangazo ryashijwe hanze na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ryasabye ambasaderi mushya w’iki gihugu kuba aretse gushyikiriza abategetsi b’u Rwanda amabaruwa amwemerera guhagararira Congo nk’ambasaderi.
Iri tangazo ryashizwe hanze na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Lutundula kuri uyu wa mbere yasabye Ambasadari mushya woherejwe mu Rwanda kudatanga ayo mabaruwa “kugeza ahawe andi makuru” kuri iyi ngingo, ntibyaciriye aho yanahamagaje ushinzwe by’agateganyo ibikorwa by’ambasade ya Congo (chargé d’affaires) i Kigali ngo “bagirane ibiganiro”.
Ibi bibaye nyuma yaho leta ya Congo yirukaniye Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu – icyemezo u Rwanda rwavuze ko “kibabaje”.
Congo yagaragaje ko zimwe mu mpamvu inama nkuru y’umutekano ya Congo yatanze ku wa gatandatu mu gusaba leta y’icyo gihugu kwirukana Karega, harimo ko “u Rwanda rukomeje gushotora RDC no gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23 rukoresha muri ibi” – ikirego leta y’u Rwanda na M23 bahakana.
Ku wa gatandatu, M23 yafashe umujyi wa Rutshuru n’umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya ruguru.
Kuva ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, M23 inagenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres, ku cyumweru yasabye ko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro bahagarika imirwano aka kanya bakanashyira intwaro hasi.
Mu kwezi kwa cyenda i New York, iruhande rw’inama y’inteko rusange ya ONU, Perezida Macron w’Ubufaransa yahuje Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ngo baganire ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo
Uwineza Adeline