Mu ijambo umukuru w’igihugu yagejeje ku barimu ku munsi wabahariwe yababwiye ko igihugu cy’u Rwanda kibashyigikiye kandi ko ariyo mpamvu bitwa abarezi n’ ababyeyi bacyo.
Ubwo abarimu ibihumbi bari bateraniye muri BK Arena, bitabiriye ibirori byo kwizihirizwa umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente, yavuze ko Perezida wa Repubulika yamubwiye ko ababwira ko “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo umwuga mukora”.
Yagize ati “Mu izina rya Perezida wa Repubulika ndagira ngo mbabwire ubutumwa bwe ko bukubiye mu ijambo rimwe gusa ko “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo umwuga mukora akaba ariyo mpamvu dukomeza kubita abarezi n’ababyeyi mu gihugu cy’u Rwanda,mukomereze aho.”
Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente yabwiye abarimu ko “Umunsi mpuzamahanga wahariwe Mwarimu ari umwanya mwiza wo gushimira umwarimu uruhare agira mu iterambere ry’igihugu muri rusange mu nzego zose dukoreramo yaba gukora inganda,ubuhinzi,ubworozi,akazi ka leta n’ibindi byose bituruka kuri mwarimu.”
Ati “Twe nka Guverinoma turashima akazi keza mukora mu guha abana bacu uburere bukwiye ndetse n’uburezi bufite ireme.
Icyo dusaba mwese murakizi n’ugutanga ubumenyi bukubiyemo siyansi zose zigwa,twigisha no gutanga uburere butuma umwana w’Umunyarwanda akurana uburere bwiza,ikinyabupfura,imyitwarire ituma tuba abo turibo tugakorera igihugu cyacu.”
Yavuze ko intego nyamukuru ari “kuba mwarimu utegura umunyarwanda w’ejo hazaza nawe uzaba umurezi w’abandi banyarwanda b’igihe kiri imbere.”
Yibukije aba barimu ko intego ya Guverinoma y’u Rwanda ari “ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse izagerwaho habonetse umusanzu wa mwarimu.
Yasabye abarimu kuba intangarugero abandi bakaba bandebereho haba bari mu kazi batanakarimo.Ibi bikubiyemo kugira ikinyabupfura n’isuku bikabera urugero n’abana bigisha.
Abarimu basabwe kwihugura mu ikoranabuhanga,mu rurimi rw’Icyongereza ndetse ko leta ishyigikiye “amahugurwa ahoraho” kandi bizakomeza kuko bazabifashwamo.
Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente,yasabye ababyeyi gufasha abarimu kubarerera kuko ataribo bonyine bireba gusa.
UWINEZA Adeline