Imyanzuro y’inyeshyamba zitandukanye zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, Muri Kivu zombi biyemeje kwihuza na FARDC mu Rugamba ihanganyemo n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’amajyaruguru, mu gihe ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ziteguye kuza kurwanya imitwe y’inyeshyamba, ibarizwa muri aka gace.
Ibi byavuzwe n’imitwe itandukanye ibarizwa muri iki gihugu, iyo mitwe yiganjemo iya Mai Mai ikorera mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, kandi yo ivuga ko ibikora mu rwego rwo gukunda no kurengera igihugu cyabo.
Icyakora mu minsi yashize Leta ya Congo yari yahakanye ko yifashisha imbaraga z’inyeshyamba, izo arizo zose, ivuga ko ibyo yo ubwayo ibyikorera.
Iki gihe DRC yanatangaje ko inyeshyamba za FDLR zitakibaho muri iki gihugu, bityo ko zitabafasha zidahari, mu gihe bashinjwaga kubaha ibikoresho bakabyifashisha mu kurwanya M23
Aya makuru y’ubufatanye kandi yemejwe n’abanyamakuru batandukanye bakorera muri Kivu zombi, nk’uko bitangazwa na Radiyo ijwi ry’Amerika naryo ryavuze kuri iyi nkuru.
Uwineza Adeline