Mu kiganiro Ltn Col Theophile Hategekimana Honore, umuhuzabikorwa w’iGisirikare mu nyeshyamba za Fln, akaba anayoboye inyeshyamba ziherutse kwitandukanya na Jenerali Hamada.ibyo bo bise revolution y’amahoro, yatangaje ko bitandukanije na Jenerali Hamada kubera ivangura ry’amoko n’uturere.
Uyu mu Coloneli yatangaje ko icyatumye bitandukanya na Gen. Hamada, harimo ko yafunze itumanaho ry’inyeshyamba za FLN ziherereye muri Nyungwe, kandi akingira ikibaba abagurishije ibikoresho, Hamada kandi bamushinja gucikisha bamwe mu nshuti ze zabaga zigomba gukatirwa n’inkiko.
Izi nyeshyamba kandi zishinja Hamada guha agaciro imbwa ze kurusha abantu, avuga ko arizo zirinda umutekano kurusha abasirikare.Nyuma y’ibi kandi abitandukanije na Jenerali Hamada bavuga ko uyu muyobozi yakomeje kugenda yirukana bamwe mubayobozi, barimo n’Umubyeyi Chantal, wirukanwe yabazwa impamvu akavuga ko ari umunyamafuti.
Izi nyeshyamba kandi zishinja Jenerali Hamada kuba yarabaswe n’ingengabitekerezo y’amoko ndetse niy’uturere, dore ko na nyuma y’aho iki gice kiyobowe na Ltn Col Theophile, cyatangaje ko Jenerali Hamada yabashinje kwigumura kubera ko ari abanyenduga, ariko agira ikibazo cy’uko na Theophile bakomoka muri perefegitura imwe na komini imwe nawe yigendeye.
Ltn Col Theophile uyoboye inyeshyamba za FLN igice cyiyomoye kuri Gen. Hamada, akaba aherereye muri Hewa Bora, ni muri Kivu y’amajyepfo.
Uwineza Adeline
Intambara siwo muti w’ibibazo.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Umubyeyi Chantal ubanza aba mumutwe wa Tom. Twe tuzi umubyeyi Francine.Ese ubundi mwabaye abavugizi ba CNRD ubwiyunge?mwavugiye wa mugore ukunda ibyubahiro kubi, ukunda kwibonekeza kurubyiruko kandi rwicwa areba ntakome niba atari we uba ubiri inyuma!
Ivangura ry’amoko n’uturere ubu n’ikibazo gikomeye. 1994 ntabwo yabereye abantu isomo. Ikibabaje n’uko abantu baryitabira vuba cyane kurusha ibindi bifite akamaro, Ubu ivangura rigeze aho riteza intambara hagati y’ibihugu muri make ribaye mpuzamahanga.
Ubu impagarara ziri hagati y’u Rwanda na RDC n’ukubera ivangura n’amcakubiri. Nubwo Tshisekedi bavuga ko ibyo arimo ari ukubera amatora ashaka kwigizayo ntazi ko arimo gukorera FDRL yiyemeje kwanga ikitwa umututsi aho kiva kikagera. Kubera akazi FDRL ikorera RDC, yateje urwango hagati y’u Rwanda na RDC Urundi hagati yabavuga ikinyarwanda ba RDC na M23 na Leta ya RDC. Abanyafrica bareba bugufi cyane buriya ntibazi ko intambara zo muri RDC ari ingaruka z’urwango n’ivangura moko.
and the things that ground her,リアル エロand are important to her.