Perezida Tshisekedi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yagarutse kumasezerano yagiranye n’u Rwanda yerekeye ubucuruzi bwa Zahabu n’ubwikorezi bwo mu kirerere ndetse yanasize Rwandair yemerewe gukorera ingendo zayo muri Congo. aya masezerano yanarebaga iby’ubucuruzi yasize habayeho kugabanyirizwa imisoro ku bicuruzwa by’ibihugu byombi.
ibi Perezida Tshisekedi yabigarutse ho mu ijambo yacishije kuri Televisziyo y’igihugu, ndetse yavuze ko u Rwanda rwatunguranye rwongera kubyutsa ibyihebe bya M23,ni Umutwe yavuze ko wari waratsinzwe na Leta 2013,ukaba warongeye kubura imirwano bikagera naho ufata umujyi wa Bunagana.
Tschisekedi yabwiye abanye Congo ko usibye uyu mujyi wa Bunagana inyeshyamba zafashe muri iki gihe, uyu mutwe wongeye gufata n’utundi duce twinshi turi muri Teritwari ya Rutchuru,bityo akaba asaba urubyiruko rwose n’abandi bafite imbaraga kujya inyuma y’ingabo za Leta bagafatanya kwisubiza ubutaka bw’igihugu cyabo.
Asoza iyi mbwirwaruhame yavuze ko igihugu cye gifite amahitamo abiri:dipolomasi cyangwa intambara yagize ati:niyemeje gushyigikira amahitamo ya mbere n’ubwo bisobanuye ko aya kabiri yaje kubwo kubura umusaruro.
Abasesenguzi bavuga ko ijambo rya Pereida Tshisekedi risa n’aho ryahaye ingabo za FARDC umurongo wo gutangiza intambara mu gihe byashoboka,aha ni naho baherako bavuga ko Leta yamaze guhamagara imitwe yitwaje intwaro yo mu bwoko bw’aba Mai mai barenga ibihumbi 2000,ubwo twandikaga iyi nkuru byavugwaga ko hari abamaze kugera mu gace ka Mabenga na Kischanga ahari kubera imirwano,biravugwa benshi muri bo bagiye bazanwa mu modoka za Fusso.
Mwizerwa Ally
Nonese ko ibi bintu tuba tutabisobanukiwe, uku n’ugutangaza intambara k’u Rwanda cga n’iki? Mu mategeko se buriya ibyo aba banyekongo bari kuvuga ari ugutangaza intambara, ubwo u Rwanda rwo ruba rufite ubuhe burenganzira? Gutegereza bagatera se cga kubatanga rukabatera? Hagire utubwira uko biba bimeze.
Ndabona hari aho Tshisekedi avuga ngo u Rwanda rwahisemo kwigarurira amabuye y’agaciro ya Congo.
Ngewe ndibaza kuberiki nta munyarwanda w’impuguke mu by’ubucukuzi, ubushakashatsi, ubucuruzi bwa mabuye yagaciro ujya agira icyo avuga kuri ibi birego byazanywe na UN ariko bidafite ishingiro. Nge wandika aha har’ibyo nzi kubucukuzi n’uburuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibintu by’amabuye yagaciro ntabwo ari ibintu byoroshye nkuko ababikoresha guharabika u Rwanda babivuga. Icyambere bisaba icyo bita Exploration(kumenya aho ayo mabuye ari kuko hose siko hose haba hari amabuye). Icyakabiri, gucukura bisaba imbaraga nyinshi haba ari ugucukura by’agakondo cga uburyo bukuresheje imashini n’inganda. Ibi byombi n’ibintu bisaba igihe kirekire, amafranga atagira ingano n’umutekano hafi 100%. Ndabaha urugero. Amagrama 10 ya zahabu ava muri toni y’ibitaka ahantu heza. Ibiro 3 cga 4 biva muri Toni y’ibitaka. Ibiro 10 kugeza kuri 15 bya gasegereti biva muri toni. y’ibitaka. Ibi bitaka mvuga ntabwo ari ibitaka bayora. Biba byacukuwe kure cyane ikuzimu kuburyo kubigeraho bisaba imbaraga nyinshi n’ibikoresho byinshi harimo izitobora, intambi, excavators. Koza cga kuyungurura bisaba amakarayi, amatable,lavre n’ibindi byinshi. Mbabwize ukuri ntabwo ibintu by’amabuye ari ibintu wakorera mu kajagari nkako muri RDC.
Bisaba umutekano usesuye. Icyo ntahakana nuko hashobora kuba hari abacuruzi bayagura muri RDC muburyo bwa magendu ariko ibi ntiwabishyira kuro Leta y’u Rwanda. Kuki aba experts bacu m’ubyu bucukuzi batabisobanura. UN kubera inyungu iba ifite iricara ikavuga ibintu gusa ivanye amakuru kubandi nabo bafite inyungu kumubano mubi wa RDC n’u Rwanda. Aha cyane FDRL niyo ibaha amakuru. Kuri nge ibi by’amabuye n’uguharabika byose byatewe na UN.
Ntimukishinge abakongomani. Gutangaza intambara se ni ibiki ko yayitangaje ubwo yarekaga abaturage be bagatera amabuye mu Rwanda, ubwo yahaga intwaro negative forces zigatera mu Rwanda, ubwoFARDC yarasaga mu Rwanda….. Yarayitangije ahubwo nahame hamwe ayirwane
Atachapwa vibaya sana. Kandi baramutse bateye bikagenda nabi bagakubitwa nkuko hafi y’abantu bose babyiteze, Tshisekedi azapfa! Ingabo ze zizamwiyicira zimuziza kuziroha nubundi bugoryi agaragaza muri iyi minsi.
Ubundi nti watungwa ninyama zingurube n’ubugari ngo utekereze neza, butera guhubuka nibyo ukora, ashakake abajyanama bazima.