Mu butumwa yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter porofeseri Bahati Lukwebo yatangaje ko igihugu cyabo kigomba kuba igihangange ku isi yose, haba mu bya gisirikare ndetse na Dipolomasi, nk’uko ishyaka rye AFDC ribyifuza.
Uyu muyobozi w’iri shyaka akaba n’umusenateri muri Guverinoma ya Tshisekedi yatangaje ibi mu gihe ishyaka rye ryizihizaga isabukuru y’imyaka 12 bamaze bahawe ubuzima gatozi. Yatangaje ko ishyaka rye ryaciye agahigo ko kuba ariryo shyaka ryitwaye neza mu gihugu cyose, bityo ko biyemeje guhindura igihugu cyabo igihugu cy’igihangange, mu ruhando rw’ibindi bihugu.
Yagaragaje ko kuba igihugu cyabo gihorana intambara zidashira ziterwa n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye, ari uko kitaraba igihangange nk’ibindi byose, ariko nikimara gusumba ibyo byose, ibintu bizahita bihinduka.
Yagize ati’ Mboneyeho gutumira abenegihugu mwese kuza mu ishyaka ryacu rya AFDC kugira ngo tubone uko dufatanya kugira igihugu cyacu igihangange rwose, kandi ndabizi tuzabigeraho.”
Porofeseri Lukwebo yasoje yifuriza abagize ishyaka rye n’abandi bose biteguye kurijyamo isabukuru nziza.
Uwineza Adeline
U Rwanda ruzaba igihangange mbere yuko RDC iba igihangange. RDC nibanze yikure muri kariya kajagari kayirangwamo.
Ahantu hataba ubuyobozi haba igihangange hate?
Ariko uyu Bahati Lukwebo ntacyo UN yigeze imukoraho kubera gushora abaturage kuri MONUSCO aho bayangirije bakanayisahura ibikoresho? Ariko iyi UN we? Ukuntu ikora sinzi kabisa! Niba ibaho koko, niba ifite abo irindira amahoro nabo itarindira amahoro.
Nkubu uyu Bahati yakabaye kuba abazwa ibyo ubugizi bwa nabi bwakorewe MONUSCO ndetse n’impfu z’abantu byose byatewe n’imvugo ze i Bukavu na Goma.
Uvuze u USA wamugabo we!!!!! ese urayigira igihangange byagisirikari mufite yooooo maskini
Igihugu kitagira igisirikari kiba igihangange hashingiwe kuki? uko nukwikirigita ugaseka