Uwahoze ayoboye Kenya Bwana Uhuru Kenyatta, aherekejwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC Dr Peter Mutuku Mathuki bagendereye igihugu cy’u Burundi, kugira ngo baganire ku kibazo cy’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi bibivuga, byatangaje ko Kenyatta yakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Melchior Ndadaye na Minisitiri Ezechiel Nibigira ushinzwe EAC.
Uhuru Kenyatta uherutse kurangiza manda ebyiri ari Perezida wa Kenya mu mwaka ushize yagizwe umuhuza mu bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Indi ngingo izatuma arara amajoro ni ugukora k’uburyo umubano hagati y’ibihugu bituranye na RDC ndetse n’abayobozi b’iki gihugu wongera kuba mwiza. Aha hagarukwa ku buryo RDC ikomeje kwijundika u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23.
Ni akazi gakomeye kuko bimusaba gukora ku buryo ikibazo cy’imitwe y’abarwanyi igera ku 130 imaze igihe yarazengereje abatuye u Burasirazuba bwa RDC ihacika bityo aka Karere kagatekana.
UWINEZA Adeline
Nonese yari gusura uteza ikibazo?Uburundi nibwo buyoboye EAC kuri ubungubu, nkuko ubuherukq ari his excellence wacu wari uwuyoboye.Ubwo rero umutwe mwahaye inkuru wagirango ni ibye bwite yibereyemo!ikigaragaracyo kuri iyi nshuro ntibizamugwa amahoro kuko burya si buno isi yarakangutse!
Ibintu bya RDC biragoye cyane. Bigaragara ko imitwe yitwaje intwaro yabanyekongo iri hariya uretse M23, ifite sponsors muri leta no mu gisrikare. Kuko nkubu hari imwe muri za Ma Mai yatangiye muri 1964 kugeza ubu ikaba yarakoze igisa no kugaba amashami menshi kandi ntawe uyivuga kandi mai mai yamaze abantu. Impamvu ntekereza gutya nuko iyo M23 icecetse, RDC igaragaza ko hari umutekano kandi Mai Mai na za CODECO zica abantu batari bake buri munzi. Iyi CODECO yo ngo buriya ni na Coperative y’abacukuzi ba mabuye yagaciro bitwaje intwaro!
Hari n’indi mitwe myinshi ikora gutya. Noneho nkibaza nti ni gute Coperative yaba ifite intwaro, yica abantu buri munsi ntihagire uzamura urutoki. Hari n’igihe ngo yagize ingwate abayobozi bakomeye ibamarana igihe. Ariko ugasanga M23 ariyo kibazo gusa. Impamvu n”uko yo idakorana n’abayobozi cga abasirikare. Biragoye rero gukemura ibibazo by’umutekano muri RDC. Igisabwa nti cya shoboka kuko mbona ari guhindura ubuyoboze bwose, igisirikare na Polisi. Ibi rero ntibishoboka. Ubwo nyine abanyekongo bazakomeza bihangane uwo bizananira ashinge umutwe we cga yigendere.
Uri umuntu wimugabo.ndabona waburanira neza M23. Nkubonye nakugurira.Ese ubundi ubwo nturi avocat wayo?uwaguhuza na avocat wa bariya bana nabagore birirwa bomongana ubanza rwabura gica.Ariko hejuru ya byose hari Imana!
Gumisiriza ndumva nakugira inama yo kujya kwiyahura!, kuko urababaye! Nuyu wiyise NDAKUBUMA