Kuri uyu wa 04 Ugushyingo umutwe w’inyeshyamba za M23 warekuye, imodoka icumi n’abagenzi ijana bari barindiwe umutekano kubera intambara zari ziri kubera mu mayira bagombaga kunyuramo,aba bagenzi hamwe n’izi modoka bakaba bari bacungiwe umutekano muri Rutshuru na Kiwanja
Aba bagenzi bafatiwe mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru hafi ya Goma, mu gace ka Rutshuru na Kiwanja, bari bamazeyo icyumweru, barekuwe kuri uyu wa gatanu, n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 kugira ngo bajye gukomeza gahunda zabo kuko inzira ubu zimeze neza.
Inyeshyamba za M23 zimaze iminsi 7 zifashe kariya gace,zaherekeje izo modoka zizigeza i Rugari, mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Goma.
Mu kiganiro, umuvugizi w’ingabo, jenerali majoro Sylvain Ekenge, yahaye radiyo okapi, dukesha iyi nkuru, ku wa 2 Ugushyingo uyu mugabo yari yerekanye ko FARDC itabujije abantu kugenda, icyakora avuga ko amasasu atarobanura iyo aje.
Uwineza Adeline