Kuva umutwe wa M23 wakongera kwigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru, Ubutegetsi bwa DRC busa n’ubwacanganyikiwe ndetse benshi bakaba bemeza ko Diporomasi y’abategesi b’iki gihugu ishobora kuba iciriritse.
Kunanirwa gukemura ikibazo cya M23 bakabigereka ku bindi bihugu
Ny’uma yo gutsindwa uruhenu n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru mu bitero byatangijwe na FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura kuwa 19 Ukwakira 2022 bagamije kwambura M23 Umjyi wa Bunaga n’utundi duce yari yari imaze amezi arenga ane igenzura, Abategetsi ba DRC batewe ikimwaro no gutsindwa kw’ingabo zabo FARDC zifatanyije na FDLR ,bituma bongera kuzamura ijwi ko batewe n’ingabo z’u Rwanda RDF.
Ibi ngo bakaba babikura ku miterere y’urugamba nyirizina, aho bemeza ko bakurikije ububasha n’imbaraga bahanganye nazo muri Rutshuru ,atari imbaraga zisanzwe z’inyeshyamba ahubwo ari ingabo z’u Rwanda bahanganye nazo.
Bitunguranye Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC yahise yirukanwa ku butaka bwa DRC ,mu buryo budasobanutse ndetse abahanga muri politiki n’abakurikiranira hafi politiki y’akarere k’ibiyaga bigari, bakemeza ko byakozwe mu buryo bw’ubuhubutsi n’ubushishozi bucye.
Ubu abategetsi ba DRC bari muri diporomasi yo gusabira u Rwanda bashinja gutera inkunga M23, ibihano hirya no hino ku Isi, mu miryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye, ariko kugeza ubu nta musaruro barabasha kubikuramo.
Hari kandi n’imvugo z’iterabwoba ku Rwanda, aho Abategetsi ba DRC barimo na Perezida Felix Tshisekdi, badahwema kuvugira ku mugaragaro ko bashobora gushoza intambara yeruye ku Rwanda .
Ibi ariko bifatwa na benshi nko kwikirigita ugaseka ,kuko iyo ntambara bavuga itapfa kuborohera nk’uko byemezwa n’abazi ubushobozi n’imbaraga bw’ ibisirikarikare by’ibihugu byombi.
Abakurikiranira hafi politiki ya DRC ,bemeza ko kugereka ibibazo bya M23 ku Rwanda ,bigamije kuyobya uburari mu rwego rwo gukomeza kwanga ibiganiro na M23 no guhishira imbaraga nke z’Ubutegetsi bwa DRC bwananiwe gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo .
Kwifashisha indi mitwe y’inyeshyamba mu kurwanya M23 nibyo kunengwa!
N’ubwo FARDC yari isanzwe ifatanya n’imitwe nka FDLR na Mai Mai Nyatura mu buryo bw’umwihariko, muri iyi minsi umutwe wa M23 wongeye kwigarurira ibindi bice byinshi muri Territwari ya Rutshuru, Abategetsi ba DRC bahise batangiza ubukangurambaga bugamije gusaba indi mitwe y’itwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru izwi nka Mai Mai z’abo mu bwko bw’Abahunde, Abandandi n’andi moko, kugirango bishyire hamwe bafashe FARDC guhangana na M23.
Mu guhitamo iyi mitwe, Ubutegetsi bwa DRC bwashingiye ku kuba aya moko y’Abandandi , Abahunde n’izindi nyeshyamba z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, ari abantu basanzwe bafitiye urwango rukomye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ari nabo ahanini bagize umutwe wa M23.
Iyi Politiki yo gukoresha imitwe y’inyeshyamba z‘abanyamahanga n’abenegihugu mu kurwanya undi mutwe w’Abanegihugu(M23) ,yashize hanze urwango Abategetsi ba DRC banga Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ari nabyo byatumye umutwe wa M23 utangiza intambara kugirango ubarengere no guharanira uburenganzira bwabo.
Ibi kandi bishimangira ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatusti rimaze imyaka myisnhi, aho benshi bakomeje kwibaza ukuntu Ubutegetsi bwa DRC ,bwahisemo gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya umutwe wa M23 bukoresheje indi mitwe y’inyeshymba ishingiye moko kandi isanzwe yanga urunuka Anbanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni mugihe iyi mitwe izwiho kugira uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’abaturage mu burasirazuba bwa DRC aho ibasahura imitungo yabo abandi ikabica urwagashinyaguro byumwihariko ikaba ikunze kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi .
ibi kandi Ubutegetsi bwa DRC burabifatanya n’imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi zimakajwe n’Abategetsi ba DRC n’abandi Banyekongo basanzwe bafitiye urwango rukomeye Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Hari ababona ko iyi mitwe yagakwiye kurwanywa ,ariko kuba Ubutegetsi bwa DRC bwarahisemo kuyikoresha ari nako buyiha intwaro nyinshi kugirango ifashe ingabo za Leta FARDC kurwanya M23 , bizarushaho gukomeza ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bw’iki gihugu ,kuko izo ntwaro zishobora kuzifashishwa niyo mitwe mu bihe biri imbere mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no kwibasira abaturage.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ,umutwe wa M23 uvuga ko udatewe ubwoba n’ubufatanye bwa FARDC n’indi mitwe y’inyeshyemba bagamije kuyirwanya ngo kuko ntacyo bizahindura ku ntego wiyemeje ndetse ko uzakomeza kurwana kugeza ugeze ku ntego zawo zose.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Navuze kenshi ko ikinyamakuru rukumbi nsoma ari Rwanda Tribune. Kumakuru ntacyo ndibuvugeho kuko nyafite 5/5 kubera mwe.
Ikibazo mfite nikuberiki imitwe yose iri muri CONGO yose yitwa MAI MAI?? Ngizo NYATURA, MWANA MBOKA ?, PALECO, MOTOMBOKI……Mai Mai bisobanura iki? Murakoze kubwamakuru mutugezaho, namaze kuba imbata ya Rwanda Tribune nibura buri 5 minutes mba nkubiseho akajisho ngo ndebe ko nta update, I guess m your fan #1