Umwe mu bagize itsinda ry’incabwenge muri DRC, Luc Kabunangu, wiyitirira uburyo bwo kwitwara nk’ingwe k’urugamba, yahamagariye Guverinoma ya DRC gukora igisa n’imyigaragambyo yo mu mahoro, abasaba kujya Bambara imyambaro ya Gisirikare buri wa Mbere kugira ngo berekane akarengane kabo.
Iyi ncabwenge ivuga ko buri muyobozi azajya yambara imyambaro ya FARDC mu rwego rwo kwerekana agahinda n’akababaro batewe n’u Rwanda rwabagabyeho ibitero rwihishe inyuma ya M23, imaze igihe kirerkire ihanganye na FARDC muri Kivu y’amajyaruguru.
Uyu mugabo kandi yahamagariye Minisitiri w’intebe Sama Lukonde, kubimenyesha aba minisoitiri be, yandikira, abadepite n’abasenateri, kugira ngo nabo bitabire ubwo butumire.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 06 Ugushyingo ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Congo 7sur7.CD
Kubw’uyu mugabo yagize ati” UDPS, iri mu kaga gakomeye , mbese n’igihugu kiri mu kaga gateye ubwoba, ariko ndahamagarira abayobozi b’igihugu cyacu kugira ngo bagaragaze akababaro kacu, Bambara imyambaro y’igisirikare cya Congo.” Ibi kandi ngo bivuze ko buri wese azashyiramo akabaraga bagatsinda u Rwanda.
U Rwanda na DRC ntibacana uwaka kuva inyeshyamba za M23 zeguye intwaro zikongera kurwanira uburenganzira bwazo.
UWINEZA Adeline
Ibigoryi biragwira! Kwanda uniform se bigaragaza agahinda? Apuu!
Amagambo gusa! Kwambara imyenda gusa?Reka tukomeze urangamba.
Igihugu kiyobowe n’injiji zitwa incabwenge!Nimba Abo ba ministres se bababajwe N’igihugu cyabo bagiye kurugamba?yebaba weee!!!
Abakongomani rwose mwaretse ubugoryi nonese kwambara imyambaro ya gisirikare bizongera iki koko mwaretse kwifuza intambara ko mutazi no kuzirwana mwakwemeye imishyikirano na bene wanyu ko m23 ari abakongomani badateze kuzava ku izima ibyo basaba ni uburenganzira bwabo naho rero kwisaza ngo mwatewe n’urwanda ntacyo bizakemura rwose cg niba mudakeneye abavuga ikinyarwanda nimubite abanyarwanda mubahe amahoro bagume kuri gakondo yabo ku misozi yabo baziyobora kandi bazatera imbere byihuse kurusha ibice bya congo bizaba bisigaye muhitemo icyo mushaka.