Icyumweru kirihiritse hatumvikanye imbunda zikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC,bivuze ko nta mirwano iheruka guhuza impande zombi.
Ibi bivuze ko inyeshyamba za M23 zagumanye ibice zari zarafashe mbere ubwo zari mu mirwano ndetse na FARDC ikaba ikiri hahandi mubirometreo 30 gusa uvuye mu mujyi wa Goma bivuze ko ari mu gace ka Rutshuru.
M23 yabaye ihagarariye aho yari igeze nyuma y’uko yari imaze gufata uduce tumwe na tumwe twa Rutshuru, harimo n’umurwa mukuru w’akarere ndetse n’umujyi wa Kiwanja.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo bamwe mu baturage bagituye muri kariya gace batangarije Radio okapi ko bumvise amasasu ku wa5 no kuwa 6 Ugushyingo, mu gace ka Rugari, mu birometero 40 mu majyaruguru ya Goma ndetse no muri Nkwenda ku murongo wa Kiwanja-Nyamilima.
Icyakora bakomeza bavuga ko M23 yaba yariri guhangana n’izindi nyeshyamba, muri kariya gace. icyakora, iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko umuhanda Goma-Rutshuru-Lubero waba ugifunze kugeza nan’ubu. ndetse ko Ntarujya n’uruza hagati ya Kiwanja-Ishasha.
Umuhoza Yves