Kuva mu kwezi kwa Nzeri 2022, hari ibimneytso bikomeje gushimangira ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri mu nzira nziza wo kongera gusubira mu buryo nk’uko byahoze mbere ya 2015.
Mu Mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2022, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kongera gufungura imipaka yayo yose iyihuza n’u Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri irindwi iyi mipaka ifunze kubera amakimbirane ya politiki yari hagati y’ibihugu byombi.
Ejo kuwa 7 Ukwakira 2022 ,Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu gihugu cya Misiri mu nama yarimo yiga ku ihindagurika ry’ikirere bagirana ibiganiro by’ihariye imbona nkubone.
Ibiryo bya perezidansi y’u Burundi, byahise bishyira kuri twitter ifoto ya Perezida Evariste Ndayishimye ari kumwe na Perezida Paul kagame na Perezida William Luto wa Kenya bari kuganira.
Nyuma yaho gato ibiro ya Perezidansi y’u Burundi , byongeye gutangaza ko Perezida Evariste Ndayishimye yarimo asaba ubujyanama ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC)
Nyuma y’ibiganiro by’imbona nkubone Perezida Paul Kagame yagiranye na Evariste Ndayishimye ,ndetse Perezidansi y’u Burundi igahita ishyira hanze ifoto aba bategetsi bombi bari kuganira, byahise bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Paul Kagame yaba agiye gusura igihugu cy’u Burundi, nyuma y’imyaka irenga 8 atahakandagiza ikirende.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame ashobora kwitabira inama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC iteganyjwe guterana kuwa 21 Ugushyingo 2022.
Ibi bije nyuma y’aho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022 , ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n‘Uburundi, abayobozi b’intara mu bihugu byombi barimo Arbert Hatungimana Guverineri w’intara ya Kirundo ku ruhande rw’Uburundi ,yagiranye ibiganiro na Gasana Emmanuel Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ari kumwe na Alice Kayitesi w’Intara y’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda ibintu bikomeje gushyimangira izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com