Ubushinjacyaha bwatanze ikirego cy’umukobwa w’imyaka 21 wakoresheje inyandiko mpimbano, agamije gufungisha umuhungu babyaranye amushinja ko yamuteye inda ataruzuza imyaka y’ubukure kugirango azahabwe ibihano biremereye.
Uyu mukobwa wo mu mudugudu wa Rugando mu Kagari ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi kuwa 07 Ugushyingo 2022
Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano iyo kiguhamye gihanishwa ingingo ya 277 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7) no gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe (1 000 000 Frw).
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mukobwa ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa by’ibicurano, akiyita amazina ya murumuna we, akanashaka icyemezo cy’igihimbano cy’umwana yabyaye.
Ngo ibi byose yabikoze agamije gushaka kugaragaza ko yabyaye ataruzuza imyaka y’ubukure kugira ngo umusore babyaranye azahabwe ibihano biremereye.
Ubushinjacyaha Bwakomeje buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mukobwa, yemeye icyaha, akavuga ko yakoze buriya buriganya abitewe n’umujinya wo kuba umusore babyaranye yaranze kumufasha, bigatuma akora biriya byose agamije kwihimura.
Ubushinkacyaha kandi bwasoje buvuga ko bamenye ko uyu mukobwa abeshya biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamuzi neza kandi bazi ko yujuje imyaka y’ubukure.
Umuhoza Yves