Muri duce twa Beni na Ituri FARDC imaze iminsi ibiri iri kuhaminjira ibisasu bya Misile yifashishije indege z’intambara iheruka kugura mu gihugu cy’Uburusiya.
Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, Hon Mbusa Nyamwisi hamwe na Sosiyete Sivile bemeza ko FARDC iri kwica abaturage kurusha uko yakwica inyeshyamba kuko bari kurasa mu nsinsiro zituwe kurusha izindi.
Nk’uko Hon Mbusa Nyamwisi abitangaza ngo izi ngabo za FARDC zemeza ko kurasa muri turiya duce dutuwe n’abasivile biterwa n’uko ziriya nyeshyamba zikomoka muri bariya bantu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bityo rero, bikaba ntaho bitandukaniye no kurasa ku nyeshyamba kuko bari kurasa ku miryango yabo.
Agace ka Beni indege yasutsemo ibisasu byinshi, abaturage benshi bahasiga ubuzima naho abandi barahunga, icyakora uduce inyeshyamba ziherereyemo muri aka gace sitwo ibi bisasu byasutswemo kuko byasutswe mu baturage. Ibi byatumye Sosiyete Sivile ivuga ko FARDC iri gukora ibyaha by’intambara.
Si aha gusa kuko no muri Ituri ariko byagenze, ibintu byatumye Hon Mbusa nawe ashyira ijwi hejuru asaba ko ibi bintu byahagarara, niba Leta idashoboye kurwana n’inyeshyamba ikabireka aho kwica inzirakarengane.
Mu nama y’abadepite iheruka ,Depite Crispin Mbindule yatangaje ko badashobora kuganira n’izi nyeshyamba, mu gihe zo zisaba leta ibiganiro.
Umuhoza Yves
Narabivuze ko izi ndege zitarwanya inyeshyamba ariko FARDC nizo iri kwifashisha.
Ka dutegereze ariko FARDC irata umywanya yica abaturage gusa. Ikindi kizabaho vuba aha nuko zizarasa FARDC iri kubutaka ziyitiranya na M23.