Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri teritwari ya Masisi iratabariza aho bavuga ko Leta isa n’iyatereranye abatuye muri aka karere, bagasigara mu maboko y’inyeshyamba, zisigaye zarashyizeho amategeko yazo n’amabwiriza y’ubukoloni yiyongeraho ipfu za buri munsi.
Emmanuel Nzakira umuyobozi w’urubyiruko muri Masisi abisobanura ko izi nyeshyamba zashyizeho amasoko buri mugabo wese agomba kwinjiramo buri wa Gatatu yaba afite icyo agura cyangwa ntacyo asabwa kurijyamo yitwaje amafaranga igihumbi yo gusorera izi nyeshamba. Akomeza avuga ko hari amajeto izi nyeshyamba zigenda zitanga kuri buri rugo kugira ngo bishyure amafaranga bita ay’umutekano.
Nk’uko bitangazwa na Eric Barikeka umusesenguzi wa Politiki uvuka i Masisi, yemeza ko umutekano muke ubarizwa muri Masisi, yemwe no muri Kivu y’Amajyaruguru kubera amabandi y’itwaje intwaro, usanga hari abanyapolitiki baba babyihishe inyuma, bigatuma umutekano urushaho kuzamba.
Icyakora Barikeka yemeza ko ababa babyihishe inyuma bose baramutse bafashwe buri umwe umwe, na cyane cyane ko baba bazwi bagafungwa byatuma amahoro agaruka muri aka gace.
Aba bayobozi baganiriye na Radiyo Ijwi ry’Amerika bemeza ko aka karere katereranwe na Leta babasaba gutabara abaturage, bose ba Congo no kubaha agaciro kamwe, kugira ngo DRC yongere igire amahoro arambye.
Umuhoza Yves