Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yibukije Minisitiri Musabyimana warahiye none ko kuba yahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri bisobanuye ko n’inshingano ashinzwe nazo ziyongereye.
Yanavuze ko kuba Minisitiri bisobanuye kuba umukozi w’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange nk’uko bikubiye mu ndahiro yari amaze kurahira.
Yagize ati:”Abaminisitiri n’abandi Banyarwanda icyo bashinzwe ni ugukorera Igihugu bitari mu magambo gusa.”
Yanongeyeho ko iterambere ryose kugirango rigerweho riba rigomba gushingira ku muturage ,ati:”Nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muturage, ibimugezwaho cyangwe nawe ubwe ahaguruka akabigiramo urahare”
Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022,asimbuye Minisitiri JMV Gatabazi bitaramenyekana icyatumye akurwa muri izi nshingano.
Musabyimana Jean Claude uretse kuba yagizwe Minisitiri yagiye akora indi mirimo, nk’aho yabaye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze nyuma aza no kukabera umuyobozi Mukuru(Meya)
Yanabaye kandi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Amashyamba .
Ukabona umuntu ahagurukijwe mumwanya nabi nkicyo ya yindi yanze nawe ugashogoshera ukajya kwicaramo.ukarya bikamanuka!Nzajya nicara nirebere uti dufilms.