Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama irimo no kuba Guverinoma y’u Rwanda yahinduye amasaha abakozi ba Leta n’abanyeshuri bose bo mu Rwanda batangiriragaho umunsi.
Kuva muri Mutarama umwaka 2023, Abanyeshuri bose bazajya batangira amasomo guhera saa Mbili n’Igice za Mugitondo(8h30) bayasoze saa Kumini n’Imwe z’Umugoroba(17H00).
Abakozi ba Leta bazajya bakora amasaha Umunani ku munsi nk’Ibisanzwe, azajya atangira saa Tatu z’Igitondo(9H00) akageza saa Kumi n’imwe z’Umugoroba(17h00).
Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Umukozi wa Leta yemerewe gukorera ku ikoranabuhanga akazi ke yibereye mu rugo mu masaha ya Mbere ya Saa sita, akaba ashobora kujya ku kazi mu gihe hari impamvu zihutirwa zivutse mu kazi.