Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya leta, Christophe Lutundula, yavuze ko leta ibona M23 nk’umutwe w’iterabwoba kandi yemeza ko bashobora kuganira nawo ari uko uteye intambwe ugakora ibi bintu bine bawifuzaho.
Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DR C yakomeje agaragaza ingingo enye zisabwa kugira ngo leta yemere kuganira n’umutwe wa M23 arizo z’izi zikurikira:
Uyu mutwe wasabwe ko ugomba guhagarika ibikorwa byayo by’ibyaha, M23 igomba kandi kuva mu duce twose yafashe, Abaturage bahunze bagomba kugaruka mu byabo, uyu mutwe kandi ugomba Guhagarika ubufasha bwose uhabwa n’ibihugu by’amahanga.
Leta ya Kinshasa yagiye isubiramo ko itazigera igirana ibiganiro na M23, umutwe ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ku byerekeranye n’aya magambo Lutundula yari amaze kuvuga, umuvugizi w’uyu mutwe Majoro Willy Ngoma avuga ko mu bice bagenzura abaturage bagarutse mu byabo, anasubiza ko nta na santimetero n’imwe bazarekura ngo basubire inyuma mu gihe Guverinoma idashaka ko barangiza ibi bazo mu mahoro.
Leta ya Congo yakunze gusabwa n’amahanga ndetse n’imiryango y’ibihugu itandukanye, kujya ku meza y’ibiganiro na M23 kugira ngo ibi bibazo byose birangizwe mu mahoro, nta ntambara, nyamara DRC ibyo ntiyigeze ibikora ahubwo bagura intwaro umunsi ku wundi kugira ngo bahangane n’izi nyeshyamba.
Uyu mutwe nawo ntiwahwemye gusaba Leta ko bagirana ibiganiro nyamara Leta yarabyanze.
Hagati aho, kuwa gatanu n’ijoro Perezida João Lourenço yageze i Kigali aganira na mugenzi we Paul Kagame, mu gihe none kuwa gatandatu ategerejwe i Kinshasa.
UWINEZA Adeline