Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi , Martin Fayulu yatangaje ko atishimiye imyanzuro yafashwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kinshasa yo guhagarika imyigaragambyo yari yateguwe kuzaba kuri uyu wa 12 Ugushyingo n’abagize Ihuriro LAMUKA,ngo bamagana ibitero n’igitugu by’u Rwanda.
Martin Fayulu yari yateguye imyigaragambyo yari kuzaba ejo ku cyumweru kuwa 13 Ugushyingo 2022, akaba yibaza impamvu ihuriro LAMUKA ryo baryangira gukora imyigaragambyo mu gihe abandi banyapolitike bo bemererwa gukora imyigaragambyo ariko ishyaka rye ryo ryayitegura ngo ryamagane igitero cy’u Rwanda bakaryangira gukora imyigaragambyo.
Martin Fayulu yakomeje yibaza impamvu ishyaka rye ryo baryangira kwamagana u Rwanda kandi itegeko ribibemerera. Perezida w’ishyaka rya politiki ryiyemeje guharanira ubwenegihugu n’iterambere (ECIDé), arahamagarira abaturage ba Congo bose kwamagana igitugu icyo ari cyo cyose nk’uko we abivuga, ashyirwaho n’ubutegetsi buriho.
Yagize Ati: “Abanyekongo, reka twange igitugu icyo ari cyo cyose.” Akomeza kandi avuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko kubera ko abenegihugu bose bagengwa n’amategeko amwe. Yongeyeho ko yaba umuyobozi, umuyoborwa bose bagegwa n’amategeko.
Iyi myigaragambyo y’ishyaka rya Martin Fayulu ihagaritswe nyuma y’uko Leta ya Congo iri gushaka uburyo bwo kuganira n’umutwe wa M23, umaze igihe uhanganye nayo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uwineza Adeline
Nnx za su-25 zagiyeh?
Fayulu we, sha nange ndakwanga nkuko utwangira igihugu!
Ese uyu faulu ahora yadamye nk’ikirura? Aho mbonye ifoto ye hose mbona yasamye nk’ipasi y’ikoresha amakara cg ingona! Ibyo nibyo yita politike?
Umunyapolitike mwiza ni ujya kwamagana ikindi gihugu!?? Aho yagiriye inama leta ijye mu biganiro ngo kwigaragambya!? Congo weee warakubititse kbsa.