Nyuma yo gucikamo ibice bibiri, amakimbirane hagati y’abayobozi bakuru mu mutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,akomeje gufata indi ntera barwanira ubuyobozi bw’uyu mutwe .
Hashize amezi arenga abiri mu mutwe wa CNRD/FLN, harimo amakimbirane ashingiye ku kurwanira ubuyobozi byanatumye uyu mutwe ucikamo ibice bibiri ,kimwe gishyigikiye Lt Gen Habimana Hamada usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za FLN, ikindi gishyigikiye Lt Gen Hakizimana Antoine Jeva umwungirije akaba n’umukuru wa Operasiyo za gisirikare mu ngabo za FLN.
Mu itangazo Chantal Mutega wemeza ko ariwe muvugizi wa CNRD/FLN yashyize hanze kuwa 10 Ugushyingo 2022, yabwiye abayoboke b’uyu mutwe ko hari abayobozi baheruka kwirukanwaka muri CNRD/FLN barimo Francine Umubyeyi wahoze ari Perezidante w’agateganyo na DR Innocent Biruka wari umunyamabanga mukuru wungirije, ariko ntibyavugwaho rumwe kuko bari bashyigikiwe na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva wateye utwatsi icyo cyemezo akomeza gukorana nabo.
Kuva icyo gihe, hatangiye kuvuka amahari mu mutwe wa CNRD/FLN ndetse hahita hagararagara ibice bibiri bihanganye kimwe cya Lt Gen Habimana Hamada n’ ikindi cya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva.
Nyuma y’igihe gito ,igice gishyigikiye Gen Maj Jeva kirimo Francine umubyeyi , Dr Innocent Biruka Eric Munyemana n’abandi barwanyi ba CNRD/FLN biyise aba “Concepteurs” baherereye i Hewa Bola mu birindiro bikuru bya CNRD/FLN ,basohoye itangazo ryamagana ubuyobozi bwa Lt Gen Hamada n’agatsiko ke karimo Chantal Mutega, Hategekimana Felicien n’abandi bavuga ko bagomba kuva mu buyobozi bwa CNRD/FLN bagasimbuzwa abandi kuko badashoboye.
Ibi byatewe utwatsi n’abashigikiye Lt Gen Hamada ,ariko hadaciye kabiri igice cya Gen Maj Jeva gisohora irindi tangazo rishyiraho ubuyobozi bushya bwa CNRD/FLN bavuga ko busimbuye Ubuyobozi bwa Lt Gen Hamada n’abamushigikiye .
Nyuma y’iri tangazo, abari ku ruhande rwa Lt Gen Hamada nabo bahise basohora irindi tangazo ryamagana iryo ku ruhande rwa Gen Maj Jeva ,bavuga ko ubuyobozi bwashyizweho n’agatsiko ka Gen Maj Jeva afatanyije na Francine Umubyeyi na Dr Innocent biruka butemewe.
Bakomeje bavuga ko abakoze ibyo, ari agatsiko kigometse ku buyobozi bwa CNRD/FLN kagizwe n’abasirikare bato biyise aba “concepteurs” n’abandi banyapolitiki birukanywe muri CNRD/FLN bahawe ruswa na Gen Maj Jeva kugirango bahirike ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa CNRD/FLN maze abe ariwe uyobora Ingabo za FLN.
Banavuze ko aka gatsiko ka Gen Maj Jeva kapanze umugambi wo kwivugana umugaba mukuru Lt Gen Hamada kugirango bamusimbuze Gen Maj Jeva ariko aza kurusimbuka.
Kugeza ubu, igice cya Gen Maj Jeva nicyo kigenzura “Radiyo CNRD Ubwiyunge” kikanavuga ko ariho ibiganiro byemewe by’uyu mutwe ariho bica ,ndetse uruhande rwa Lt Gen Hamada rukavuga ko n’ibirango by’uyu mutwe byashimushwe na Francine Umubyeyi uri ku ruhande rwa Gen Maj Jeva.
Uruhande rwa Lt Gen Hamada narwo rwahise rufungura indi radiyo, ruyita “Radiyo-Televisiyo” Umusare ,ndetse rukaba ruri gukangurira abayoboke ba CNRD/FLN kuba ariho bazajya bakurikiranira ibiganiro bya CNRD/FLN ibintu bikomeje guteza urujijo benshi mu bayoboke b’uyu mutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kugeza ubu, intambara y’amagambo irakomeje buri ruhande ruvuga ko arirwo ruyoboye uno mutwe umaze gucikamo ibice bibiri, bituma benshi mu bayoboke bawo bakomeje guhera mu rungabangabo bibaza, ubuyobizi nyabwo bwemewe bwa CNRD/FLN muri ibi bihe bikayoberana kuko buri wese avuga ko ariwe nyiri CNRD/FLN kandi ariwe uyoboye.
Kugeza ubu, intambara y’amagambo irakomeje buri ruhande ruvuga ko arirwo ruyoboye uno mutwe umaze gucikamo ibice bibiri, bituma benshi mu bayoboke bawo bakomeje guhera mu rungabangabo bibaza, ubuyobozi nyabwo bwemewe bwa CNRD/FLN muri ibi bihe bikayoberana kuko buri wese avuga ko ariwe nyiri CNRD/FLN kandi ariwe uyoboye.
Amakuru aturuka mu barwanyi ba CNRD/FLN baherereye Hewa Bola, avuga ko bishobora kurangira Gen Maj Jeva n’abamushyigikiye bahigitse Lt Gen Hamada n’abamushyigikiye, ngo kuko ariwe ufite abasirikare benshi barimo abato n’abofisiye bakuru bamwemera kandi basigaye bamwemera nk’umugaba mukuru w’ingabo za CNRD/FLN.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ninde uraza kwegukana ubuyobozi cg ninde uzegukana ubuyobozi