Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bumaze igihe buvuga ko budashobora kwicarana n’umutwe wa M23 ngo bagirane ibiganiro, muri iyi minsi hari ibimeneyetso bigaragaza ko Perezida Tshisekedi ashobora kwisubiraho akemera ibiganiro n’umutwe wa M23.
FARDC ikomeje kuba insina ngufi imbere y’umutwe wa M23
Ubwo umutwe wa M23 wongeraga kwigaruriraga ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022 nyuma y’ibitero wari wagabweho na FARDC ifatanyijee n’abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai bagamije kwisubiza Bunagana n’utundi duce twari twaramaze kwigarurirwa na M23 muri Kamena 2022, Ubutegetsi bwa Kinshasa bwararahiye buvuga ko n’ubwo M23 yigaruriye ibindi bice, budateze kwicarana nawo ngo bagirane ibiganiro kuko ari umutwe w’iterabwoba ushigikiwe n’u Rwanda na Uganda.
Ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ,bwahise bunatangaza ko uko bizagenda kose uduce twose twigaruriwe na M23 tuzasubira mu bugenzuzi bwa Leta ku giciro icyaricyo cyose.
FARDC yahise yongera gushaka amaboko mu barwanyi ba FDLR n’imitwe ya Mai Mai kugirango babafashe guhangana n’umutwe wa M23, ari nako Guverinoma ya DRC ikangurira urubyiruko rw’Abanyekongo kujya mu ngabo z’igihugu.
Nyuma yaho, FARDC yaguze indegeze z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 mu Burusiya itanagaza ko arizo igiye kwifashisha kugiango ibashe guhashya umutwe wa M23 ndetse ko mu gihe gito akayo kagiye gushoboka.
Kuva mu Gitondo cyo kuwa 7 Ugushyingo, FARDC yatangiye kugaba ibitero simusiga mu duce tugezurwa n’umutwe wa M23 ikoresheje izo ndege, mu gihe ku butaka ingabo za FARDC ,FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai bagabye ibindi bitero byo kubutaka bagamije gusubiza M23 inyuma no kuyambura uduce twose yamaze kwigarurira.
Ubu hashize icyumweru iyo mirwano itangiye, ariko kugeza magingo aya M23 ikomeje gutsinda uruhenu ingabo za Leta FARDC ari nako ikomeza kwigarurira ibindi bice harimo n’ibyegereye umujyi wa Goma.
M23 kandi yabashije kwambura FARDC intwaro zikomeye zirimo izirasa imizinga, igifaru kimwe ikindi iragitwika nk’ikimenyetso cyo gutsindwa kwa FARDC imbere y’abarwanyi ba M23.
Ubu abaturage batuye mu mujyi wa Goma batashwe n’ubwoba bikanaga ko M23 isaha iyariyo yse ishobora gusesekara mu mujyi wa Goma nawo ikawigarurira byanatumye bamwe muribo batangira guhunga.
Igitutu cy’amahanga
Kuva umutwe wa M23 wakwigarurira umujyi wa Bunagana , Ubutegetsi bwa DRC bukomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga babusaba kurangiza ikibazo cy’intambara yatangijwe na M23 binyuze mu biganiro.
Yaba Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa , Umuryango w’Abaibumbye n’abandi, bamaze kugaragariza Ubutegetsi bwa DRC ko uruhande bahagazeho ari uko bwagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kugirango ikibazo kibashe gukemuka mu mahoro.
Ikindi n’uko ejo Kuwa 12 ugushyingo 2022, Perezida Joao Laurenco wa Angola ufatwa nk’umuhuza mu biganiro bya Luanda hagati y’u Rwanda na DRC yageze i Kinshasa muri DRC agirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi nyuma yo gukubuka i Kigali mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul kagame.
Amakuru aturuka mu muyobozi bukuru bwa DRC, avuga ko icyari kijyanye Perezida Joao Laurenco muri DRC kwari ukumvisha Perezida Felix Thsisekedi ko agomba kuva ku izima akemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kugirango intambara ibashe guhagarara no kumusaba kubahiriza ibyemeranyijwe mu biganiro biheruka byabereye Luanda hati ye na Perezida Paul Kagame.
Abasesenguzi mubya Politiki ,bemeza ko ,gutsindwa kw’ingabo za FARDC imbere y’umutwe wa M23 n’igitutu cy’amahanga ,ari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma Perezida Felix Tshisekedi yisubiraho akemera kwicarana n’umutwe wa M23 bakagira ibyo bumvikanaho kugirango imirwano ibashe guhagara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Muri abavugizi ba M23?
Shame on you!
Umva petit,Felix yavuze ko aho kuganira na M23 azaganira nabayituma.Ikitumvikana niki?
Mulombo ko wita abandi Petit wowe uri grand?niba uri grand nka RDC kuki mutsindwa n’aba Petit?