Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinée-Bissau, Perezida Sissoco Embaló nyuma y’amasaha macye anakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nkuko dukesha amakuru Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame Paul yakiriye Sissoco Embaló.
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bivuba ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku mubano w’Ibihugu bayoboye ndetse no ku mutekano wo mu karere urimo ibibazo bishingiye ku biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Sissoco Embaló wakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru, yaje i Kigali nyuma y’amasaha macye ari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yanaganiriye na Felix Tshisekedi ku ngingo zirimo ibibazo by’umutekano uri muri Congo Kinshasa.
Bamwe mu basesenguzi bahise bakeka ko Sissoco Embaló yaba na we ashaka kugira uruhare mu guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo, Ibihugu bimaze iminsi bifitanye ibibazo bishingiye ku birego bishinjanya.
Sissoco Embaló ahuye n’Umukuru w’u Rwanda n’uwa DRC nyuma yuko Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço na we agiriye uruzinduko muri ibi Bihugu byombi, akaba ari na we muhuza mu biganiro byifuza hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
RWANDATRIBUNE.COM