Mu minsi ishize hagaragaye bamwe mu basirikare ba FARDC bafunzwe bazira ko batsinzwe mu bice bitandukanye byabereyemo imirwano ibahanganishije na M23, ndetse bakanamburwa intwaro bifashishaga, nyamara uko urugamba rurusha ho gukomera abenegihugu bakomeza kwibaza impamvu ingabo zabo zitajya zitsinda ahubwo zihora zamburwa ibikoresho, bakibaza ubyihishe inyuma.
Nyuma y’uko ingabo za Leta zigaragaje kutizerana zo ubwazo kuburyo bamwe bashinja abandi ubugambanyi, benshi bahita bagenderaho bemeza ko bitabahira gutsinda mu gihe badashoboye gushyira hamwe, kandi umwanzi wabo ari umwe.
Intwaro zikomeye DRC yaguze ngo ihangane n’inyeshyamba za M23,inyeshyamba zimaze igihe zihanganye na Leta , muri Kivu y’Amajyaruguru, zikomeje kugenda zijya mu maboko y’izi nyeshyamba, ibintu bikomeje kuvugisha benshi mu Banyekongo, ndetse bamwe bagasaba FARDC gusobanura niba kurwana byarabananiye.
Ibi biri mubyo kandi abenegihugu buririraho bavuga ko ingabo zabo zaba zifite ubunararibonye buke mu mirwanire, dore ko n’indege baguze zo guhashya inyeshyamba, bazirashishije mu baturage, benshi rero bakibaza niba izi ndege ntaburyo bwo kureba kure zagiraga, cyangwa se abazitwara badashoboye kuzitwara.
Imirwano yabaye kuri iki cyumweru inyeshyamba za M23 zigaruriye ibitwaro bikomeye bya FARDC nyuma y’ibyatwitswe n’izi nyeshyamba, ibintu byatumye izi nyeshyamba zikomeza kugira imbaraga ku buryo butangaje, ibintu byanakomeje kwigaragaza, kubera ukuntu izi nyeshyamba ziri kugenda zisatira umujyi wa Goma buhoro buhoro.
FARDC baguze intwaro zikomeye, ndetse banatumiza indege z’itambara mu gihugu cy’Uburusiya, nyuma y’uko Kajugujugu bakoreshaga babonaga ko izi nyeshyamba zitazikangwa, bityo bitabaza izo ndege ndetse banemezaga ko ari izo agiye gukoresha batera u Rwanda, indege zirimo n’iyo binjije ku butaka bw’u Rwanda, igikorwa cyiswe icy’ubushotoranyi.
Izi ndege zifashishijwe mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye bavugaga ko birimo izi nyeshyamba, nyamara ibyo bitero byatumye abagize Sosiyete Sivile irega FARDC ibyaha by’intambara, kuko ibisasu byasutswe mu baturage kurusha uko byari gusukwa ku nyeshyamba.
Uyu mutwe nawo wamaganye ibitero byagabwe ku baturage, bavuga ko babuze kureka ngo bahangane n’abo bahangana , ahubwo bakihereza imiryango yabo kugira ngo babatsembe.
Inyeshyamba za M23 zatangiye kwigwizaho imbunda za rutura igihe yarwanaga na FARDC mu bice bya Bunagana bikomeza bityo, none abaturage barabona FARDC yazanye intwaro bagahita bavuga ko bagemuriye abazi kuzikoresha naho FARDC ikora nk’abafana cyangwa se abacanshuro.
Bamwe mu bategetsi ba Congo ndetse n’abaturage iyo bitegereje ibyo batangira kuvuga ko hari abihishe inyuma y’ibigenda biba, ikaba ari nayo mpamvu ingabo za Leta zitajya zitsinda kandi zifite ibikoresho bihagije, ndetse bakagira n’abo bashinja nk’uko twabibonye haruguru, ndetse n’abayobozi b’ingabo nabo barakekwaho kuba inyuma y’itsindwa rya FARDC.
Umuhoza Yves