Nyuma y’umunsi umwe yeguye ku mwanya w’Umudepite mu Nteko y’u Rwanda, Dr Mbonimana Gamariel yatakambiye Perezida Paul Kagame, avuga ko yiyemeje guca ukubiri n’agasembuye.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022 nyuma y’umunsi umwe gusa hamenyekanye iyegura rye.
Yagize ati “Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda muri rusange mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga.”
Yakomeje agira ati “Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.”
Uyu wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye nyuma yuko Perezida Paul Kagame amugarutseho mu kiganiro yatangiye mu ihuriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri mu ijoro ryo ku ya 12 Ugushyingo 2022.
Perezida Paul Kagame yavuze ko uyu wari umushingamategeko yafashwe atwaye imodoka yasinze cyane, aho yagize ati “ubanza atari yazinyoye gusa yari yaziguyemo.”
RWANDATRIBUNE.COM