Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi (RICA) kiramenyesha abantu bose, abakora, abacuruza n’abatumiza ‘Ferabeto’, ko izifite ubukomere buri munsi ya 500 MPa (500N/ mm2), zitemewe mu Rwanda.
Ni itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iki kigo, rivuga ko ubwoko bw’ibi byuma bisanzwe byifashishwa mu bwubatsi, byahagaritswe mu Rwanda.
Iki cyemezo kirareba abantu bose byumwihariko abakora ibi byuma, ababicuruza, ababitumiza mu mahanga n’ababikoresha.
Iri tangazo rigira riti “Abacuruza n’abantu bose bavuzwe mu byiciro biri haruguru bahawe amezi atandatu kugira ngo babe bamaze gukoresha ibyo byuma basanganywe mu bubiko bwabo.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’agateganyo wa RICA, UMUKIZA Beatrice, rikomeza rigira riti “Uretse abamaze kwishyura ibyo batumije kandi babifitiye gihamya cya banki bakoresha, nya muntu wemerewe gutumiza mu mahanga/kwishyura ibindi byuma bifite ubukomere bwavuzwe adafite uruhushya nyumo y’aho iri tangazo rishyiriweho umukono.”
RWANDATRIBUNE.COM