Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 14/11/2022 mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu ku Kigo nderabuzima cya Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe.
Insanganyamatsiko igira iti”Ntamubyeyi ukwiye gupfa abyara”. Muri iki cyumweru cyahariwe kwita k’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kibagifite intumbero zitandukanye harimo gupima ababyeyi batwite,gupima imikurire y’Abana bari musi y’imyaka 5,gutanga ikinini cy’inzoka na Vitamine A no kuboneza urubyaro ku bantu babyifuza ,gutanga ikinini cy’inzoka ya Bilalizioze mutugari dutandukanye,Ariyo mpamvu uyu musi wiswe umusi ukomatanyije.
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisireteri y’ubuzima Dr Uwariraye Parfait yagarutse kucyegeranyo cyagaragajwe na GHS kigaragazako abagore 203 /100.000 bapfa babyara naho Abana 19/100 bagapfa bavuka ibintu yavuzeko hakwiye gufata ingamba nshyashya muguhagarika izi mfu zahato nagato.Yagize ati”Turashishikariza Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi kwitabira kwiga amashuri yigisha ubuforomo n’ububyaza kugirango batange umusaruro ugaragara.Hari gahunda ya Nurse program iteganijwe kugirango abantu bashishikarizwe kwiga ubuforomo n’ububyaza.Kandi uko abaforomo n’ababyaza bagenda baboneka ku isoko tugerageza kubashyira mubigo nderabuzima bitandukanye kugirango babashe gukumira imfu zigaragara ku bagore bapfa babyara ariko ko umubare wa baforomo ukiri mucyeya cyane.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage Madame ISHIMWE Pacifique nawe yashimangiye ibi aho yagaragaje impungenge Akarere ka Rubavu gatewe n’imfu za hato na hato z’abagore n’abana ashishikariza Umugabo kumenyako uruhare rwe nawe rukenewe ndetse abagabo bakwiye gushishikarizanya hagati yabo mukwita ku bana n’abagore batwite ba bashishikariza kwipimisha igihe bamenyeko abagore babo basamye bakabaherekeza kwa muganga igihe cyose bakagira n’uruhare runini mu kwirinda amakimbirane kuko byagaragayeko amakimbirane akurura igwingira mu bana bityo imfu zahato nahato zikaranduka burundu.
Madame ISHIMWE Pacifique yasoje avugako nta mpamvu nimwe yatuma umugore cyangwa umwana adahabwa serivisi kuko hari aho byagaragaye ko bimwa serivisi ubuyobozi bwitwajeko hari ibyo batujuje nko kuba nta cyiciro bafite n’ibindi avugako ntazindi nzego bisaba ubuyobozi bw’akarere kugirango bakorerwe ubuvugizi ko bajya bahabwa serivisi bakeneye hanyuma ibyo bindi bikaza nyuma.
Icyi cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n ‘umwana kikaba ari igikorwa kizamara imisi 5 cyatangiye kuri uyu wa 14/11/2022 kikazarangira ku itariki ya 18/11/2022 ku rwego rw ‘igihugu bikaba byabereye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.
Erica Charlotte Mbonaruza