Urubanza ruregwamo Prince Kid, rwagomba kuburanishwa uyu munsi, rwaubitswe bitunguranye ku mpamvu itaramenyekana.
Nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Urubanza rwa Prince Kid rwongera kuburanishwa bundi bushya mu gihe rwagomga gusomwa, byari byitezwe ko iburanisha riba uyu munsi ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022.
Gusa uru rubanza ntirwabaye ku mpamvu itamenyekanye nkuko byemejwe n’umwe mu banayamategeko bunganira uregwa, wavuze ko na we isubikwa ry’uru rubanza yariboneye muri system.
Uru rubanza kandi rwasubitswe mu gihe bamwe bari babucyereye bagiye ku cyicaro cy’Urukiko kurukurikirana, bagategereza ko abacamanza baza, ariko amaso agahera mu kirere.
Prince Kid aregwa ibyaha bibiri ari byo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.
Tariki 29 Ukwakira 2022, umunsi wari utegerejwe na benshi ko Urubanza rusoma icyemezo cyarwo kuri uru rubanza ruregwamo Prince Kid, byaje gutungurana ubwo Umucamanza yavugaga ko gusoma byahagaze ahubwo ko Urubanza rwongera kuburanishwa bundi bushya.
Umucamanza yavuze ko yifuza kumva ubuhamya bwa bamwe mu batangabuhamya babajijw emu Bugenzacyaha ndetse n’Ubushinjacyaha, kugira ngo abone gufata icyemezo.
RWANDATRIBUNE.COM