Mu ruzinduko yagiriye mu burasirazuba bwa DRC uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yasabye ko ibiganiro byakwihutishwa kugira ngo abaturage barenga miriyoni 66 bavanywe mu byabo n’intambara bongere kubaho mu buzima bw’umudendezo.
Ibi yabivuze ubwo yari mu ruzinduko rwe mu mujyi wa Goma, aho yaganiriye ndetse akanirebera imibereho mibi iterwa n’intambara ihuza inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, mu gihe imiryango itandukanye itahwemye gusaba Leta ya Congo kwicara ku meza y’ibiganiro n’izi nyeshyamba za M23.
Uyu mugabo yasabye ibi mu gihe intambara ihuza izi nyeshyamba n’ingabo za Leta hamwe n’abazifasha, ikomeje gusatira umujyi wa Goma, ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Ni mugihe kandi ibiganiro bya Leta ya Congo n’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo bizakomeza ku cyumweru mu murwa mukuru wa Kenya ariwo Nailobi.
Uyu mugabo ushinzwe ubuhuza mu biganiro bihuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yasabye ko imirwano yahagarara bagaha amahoro abaturage bo muri aKa gace.
Uwineza Adeline