Mu kiganiro n’abanyamkuru, umuyobozi w’ingabo z’akarere k’ Afurika y’iburasirazuba (EAC), Jenerali Majoro Jeff Nyangah, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 yijeje abatuye mu mujyi wa Goma ko ntagitero na kimwe kizigera kibagabwaho, ababwira ko biyemeje kugarura amahoro muri Goma no mu gihugu muri rusange
Uyu musirikare mukuru wa Kenya uyoboye bagenzi be, inshingano ye nyamukuru niyo gutesha agaciro imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC, we ubwe yemeje ko Nta muntu n’umwe uzafata umujyi wa Goma kuko ubu urinzwe.
Umuyobozi wungirije w’ingabo z’igihugu cya DRC (FARDC) ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Jenerali Majoro Jérôme Chiko Tshitambwe, wanakiriye izi ntumwa z’amahoro, yavuze ko afite icyizere cyo gutsinda neza intambara ya M23.
Yaboneyeho no kwifuriza izi ngabo zije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC zikomotse muri EAC kuzagera kutsinzi kandi vuba.
Izi ngabo za EAC zije mu gihe igihugu cya Kenya cyoherezaga Ambasadeli wa cyo muri Congo, aho afite icyicaro I Kinshasa.
Uwineza Adeline