Mu kiganiro n’itangazamakuru Martin Fayulu yatangaje ko ibiganiro byo muri Nailobi ntakindi bigamije uretse gushyiraho imipaka mishya y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yemeza kandi ko Perezida Tshisekedi ari umugambanyi.
Ibi Martin Fayulu yabitangaje kuri uyu wa 16 Ugushyingo ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, mu mujyi wa Kinshasa, akemeza yeruye ko igihugu cyabo cyamaze kugurishwa na Tshisekedi, ndetse atangaza ko ibi biganiro bya Nailobi, ntakindi bigamije kitari ukugena imipaka mishya ya Congo kuko ibice inyeshyamba za M23 zafashe bagiye kuhashyira mu maboko y’u Rwanda.
Yongeyeho Ati: “Muri iyi gahunda ya Nailobi, biteganijwe ko Bwana Tshisekedi azavuga ku masezerano yo guhagarika imirwano. ibi kandi akabikora mu gihe azi neza ko yasinyanye n’ibihugu byinshi bihora bidutera amasezerano y’ubufatanye no gukorera mu gihugu cyacu. Ni nayo mpamvu nshinja Bwana Tshisekedi Tshilombo ubugambanyi bukabije.”
Martin Fayulu yasabye kandi MONUSCO kurangiza gahunda y’ibikorwa byabo vuba, byaba ngombwa bagatangira Gahunda ifitiye igihugu cya Congo akamaro.
Uyu mugabo wifuje ko gahunda ya MONUSCO yarangira yavuze ko yasimbuzwa iyo yise UN-DRC, kikaba cyaba ari igikorwa cy’umuryango w’abibumbye kigamije kugarura amahoro no kubungabunga ubusugire bw’igihugu cyabo cya DRC.
Uwineza Adeline