Abagabo bane bo mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, bakurikiranyweho gukubita umugabo wakekwagaho kwiba intama bikamuviramo gupfa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje imbere y’Urukiko Awisumbuye rwa Gicumbi aba bagabo bane ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikaviramo umuntu urupfu.
Abaregwa bakaba bakekwaho kuba barishe umuturanyi wabo w’imyaka 29 y’amavuko bamushinja ko yibye intama.
Icyo cyaha bagikoze tariki ya 30/09/2022, ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko hari umuntu wibwe intama , hagagakekwa umuturanyi we, aribwo aba bagabo bagiye iwe baramufata baramukubita kugeza ubwo atagishobora guhaguruka, bamujyana kwa muganga agezeyo ahita yitaba Imana.
Mu iburana ryabo , ntibemera icyaha baregwa, bavuga ko bitabaraga kuko uwo mugabo ngo yari afite umuhoro, ibyo usanga ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko bazi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kuko uwo bakubitaga yagerageje no kubahunga ariko bamwirukaho bakomeza kumukubita.
Icyaha ni kimuhama azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi( 7.000.000 Frw), nk’uko giteganywa mu ngingo ya 121 y’itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RWANDATRIBUNE.COM