Mubuzima busanzwe urusenda ni ingenzi kandi rukagira intungamubiri zihariye rukomora k’umwihariko warwo,by’umwihariko uru rusenda rw’icyatsi rukungahaya cyane ku kinyabutabire capsaicin, iki kinyabutabire gituma uru rusenda ruryoha kandi rukagira ubukana.
Dukomereje k’urusendaUru rusenda rw’icyatsi rero nk’uko twari tubivuze haruguru, uretse capsaicin ibonekamo muri rwo, runakungahaye ku bindi bifitiye akamaro umubiri wacu nka, beta carotene, alpha carotene, vitamin C ndetse na fibre z’ingenzi.
Urusenda rw’icyatsi rero rudufitiye akamaro gakurikira:
urusenda rukiri mu murima
Rugufasha kugabanya ibiro
Uru rusenda rugira uruhare runini mu kongera uburyo umubiri utwika ibinure.
Ibi uzabibona, cyane cyane mu gihe uri kurya uru rusenda, uzitegereze neza uhita utangira kubira ibyuya. Kurya ibyo kurya birimo urusenda rw’icyatsi rwinshi, bizafasha umubiri wawe gutwika ibinure cyane no kubikoresha vuba.
Rwongerera umubiri ubudahangarwa
urusenda rw’icyatsi
uru rusenda ruboneka mo Vitamin C ku rugero ruri hejuru, ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kurwanya indwara nko gufungana, ibicurane na sinusite. Capsaicin iboneka mu rusenda rw’icyatsi, igira uruhare mu gutuma ururenda ruba mu mazuru rukora neza kimwe n’udufuka tubamo umwuka twa sinusi. Iki kinyabutabire kigira uruhare mu gufungura udutsi duto dutwara amaraso, bityo bigafasha mu kurwanya indwara z’ibicurane no gufungana.
Rutuma Imisatsi ikura neza
Urusenda rw’icyatsi ni isoko nziza ya silicon y’umwimerere, ituma amaraso ku gice cy’umutwe atembera neza, ndetse n’utwenge tw’umusatsi tugafunguka, bityo umusatsi ugakura neza. Vitamin C ibonekamo ifasha mu kwinjiza mu mubiri ubutare, bityo umwuka mwiza wa oxygen ukajya mu twenge tw’imisatsi bikaba byarinda imisatsi gupfuka no gucikagurika.
Rugabanya ubushyuhe bw’umubiri
Niba ujya urya urusenda, wumva uburyo uhita ushyuha. Nubwo wumva ushyushye ariko, burya ubushyuhe imbere mu mubiri buba buri kugabanuka.
Ibi biterwa na capsaicin iboneka m’urusenda rw’icyatsi ifasha gukangura (stimulates) ibice by’ubwonko bya hypothalamus bishinzwe kugabanya ubushyuhe mu mubiri.
Rutuma igogorwa rigenda neza
urusenda rw’icyatsi
Urusenda rw’icyatsi rukungahaye cyane kuri fibres zifasha mu gusukura amara no gutuma ibicamo byose bigenda mu buryo bwiza. Bityo rugafasha kugabanya igihe ibyo wariye bimara mu nzira y’igogora, bikaba byanakurinda kwituma impatwe
Rugabanya ibibazo by’umutima
Urusenda rw’icyatsi rufashe cyane mu kugabanya urugero rw’ibinure bya triglyceride, bityo bikaba bigabanyije ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse na stroke. Uretse kurinda izi ndwara, rufasha kurinda ko ibinure byakwihagika mu dutsi duto dutwara amaraso, bityo rugafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso (blood pressure) no kugabanya uburyo umutima utera (heart rate)
Rurinda gusaza
Urusenda rw’icyatsi
Urusenda rw’icyatsi, rukize cyane ku bifasha bikanarinda umubiri gusaza. Mu gihe mu mubiri harimo uburozi (buzwi neza nka free radicals) bituma uturemangingo tutabasha gukora neza, amaraso agatangira kuzamo utubumbe duto, bikaba byanatera indwara z’umutima.
Icyakora urusenda rw’icyatsi ntirumenyerewe cyane nk’urusenda rutukura cg urw’umuhondo.
UWINEZA Adeline
Wadukoreye inkuru nziza twari dukeneye,wakoze Imana ikomeze ikwagure,uzadukorere ninkuru ivuga kuri avocat ndetse na karote