Sosiyete sivile ya Kwamouth muri Mai-Ndombe yashinje ingabo za Leta ya Congo kwica abaturage , no gusahura aho kurwanya inyeshyamba bahanganye nazo.
Ibi byagarutsweho n’abaturage kuri uyu wa 17 Ugushyingo ubwo bashinjaga umusirikare uherutse kurasa umukobwa w’umusivire amusanganye n’undi mugabo baganira.
Nk’uko tubikesha radiyo Okapi,Aba basirikare kandi ngo bamaze igihe bica ndetse bagasahura iby’abaturage mugihe kurundi ruhande inyeshyamba nazo ziba zidegembya.
Ushinzwe itumanaho mu karere ka 11 ka gisirikare, ahari i Kwamouth, liyetona wa kabiri, Jacques Kienge, yatangaje ko izi ngabo zakoze ibi zigiye kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo bahanirwe amakosa yabo.
Umuhoza Yves