Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Aimable Karasira wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, rwemeza ko azakomeza kuburanishwa n’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, nyuma yo kugaragaza ko bimwe mu bikorwa bikurikiranywe kuri Karasira birenga imbibi z’u Rwanda.
Amiable Karasira aregwa ibyaha bishingiye ku biganiro yatangaga kuri za YouTube Channel, byumvikanamo amacakubiri ndetse no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko ibiganiro bya Karasira byakurikirwaga n’imbaga y’abatuye Isi yose bityo ko ari ibyaha mpuzamhanga.
Akavuga ko izi mpamvu zikwiye gutuma uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.
Gusa Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwari bwaregeye uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rubona ko rubifitiye ububasha, gusa bukavuga ko mu bushishozi bw’uru rukiko buzubaha icyemezo cyabwo.
RWANDATRIBUNE.COM