Mu mujyi wa Bukavu uherereye mu burasirazuba bwa DRC hafatiwe abantu babiri bitwaje intwaro , ndetse bafite n’impuzankano z’igisirikare cya FARDC, bashyikirizwa ubutegetsi nyamara bahita batangira kuvuga ko ari abanyarwanda baje gutata igihugu cyabo.
Ibi byabereye ahitwa I Kavumu aho abashoferi bateye urugo rwari rutuwe n’umugabo utavuzwe amazina, uyu mugabo basanze afite impuzankano ya FARDC bahise batangaza ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, bityo ko yaje mugihugu cyabo kubaneka, ndetse yahise ashyikirizwa ubutegetsi bwa Kivu y’amajyepfo.
Si uyu gusa kuko undi we yari yambaye imyanda ya Gisivile yafatiwe muri Kalehe ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano nawe bavuga ko ari Umunyarwanda.
Abaturage bamwe bahise bagaragaza ko uwo musirikare Atari umunyarwanda kuko abasirikare b’u Rwanda batambara imyambaro ya FARDC.
Ku ruhande ariko, ibiro byo mu mujyi wa Bukavu biyobowe na Josué Muhrula, byashimiye abo bashoferi hamwe n’abifatanije nabo bose.
Umuhoza Yves