Umwanditsi w’ibitabo Mukasonga Scholastique yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe igihe kirekire kuko akiri muto na we yagiye yibonera itotezwa ryabakorerwaga.
Yabitangaje kuwa Gatanu tariki ya 27 Mata 2019 i Bruxelles mu Bubiligi mu biganiro byamuhuje n’Ababiligi bakurikiranira hafi amateka y’u Rwanda.
Mu biganiro Mukasonga yavuze ku mateka y’itotezwa ry’Abatutsi kuva kera, ashingiye ku bitabo bitanu bye yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa yari yatumiwemo n’ishyirahamwe Muyira Arts et Mémoires riharanira kwibuka rikoresheje ibihangano n’Ubuhanzi mu gutanga ubutumwa. Icyo gikorwa kandi cyagizwemo uruhare n’Ihuriro Le Collectif Belge pour la prévention des crimes de génocide et contre les négationnismes” ndetse n’Umuryango w’Abayahudi ukorera mu Bubiligi witwa, Centre Communautaire Laïc Juif David Susskind.
Mukasonga wiciwe umuryango muri Jenoside, yavuze ko ubwo yavaga mu Rwanda mu 1973 yari afite ikayi yagiye yandikamo amateka n’uburyo abatutsi bagiye batotezwa.
Ibyo yanditsemo ni ibyo yagiye yibonera n’amaso nyuma y’uko umuryango we n’abandi batutsi batifuzwaga n’ingoma ya Kayibanda bimuriwe mu Bugesera.
Izo nyandiko ngo yagiye azifashisha azisoma nyuma yo kuva mu Rwanda ndetse ziza kumubera isoko yo gutangira kwandika ibitabo.
Mukasonga Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atari mu Rwwanda ariko yaburiyemo abantu 37 bo mu muryango we.
Amaze kubona ibyabaye ku muryango we nibwo yafashe umwanzuro wo kwandika.
Yagize ati “Kwandika kandi nabitewe n’akababaro mfite kuva mu bwana kuko kuva mu 1963, niboneye uko Abatutsi batotezwaga i Bugesera ahaciriwe Abatutsi ngo bazaribwe n’isazi ya Tsetse.”
Yavuze ko gutuza abatutsi mu Bugesera byasaga no kubaca ngo bazapfe bashire bazize imibereho mibi.
Mu bitabo Mukasonga yandittse harimo icyo yise “Inyenzi” cyangwa “les Cafards” cyo mu 2006, “La Femme aux pieds nus” cyo mu 2008 ndetse na “L’Iguifou” cyo mu 2010.
Mu 2012 yasohoye ikindi gitabo yise “Notre Dame Du Nil”, kigaragaza itotezwa ryakorerwaga Abatutsi.
Iki gitabo cyamuhesheje ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.Yacyanditse agereranya u Rwanda nk’umukobwa w’isugi w’umwirabura, wagenewe isura n’umukoloni w’Umubiligi aherereye mu misozi y’u Rwanda no ku isoko ya Nil.