Gakenke:Abaturage bararira Ayo kwarika nyuma y’imyaka yabo yangijwe n’imvubu,banasaba RDB gushaka umuti urambye wo gukumira imvubu zibatera mugihe cy’imvura nyinshi.
Imvubu yagaragaye mu mugenzi wa Mukungwa mu mezi 2 ashize kugeza ubu ikaba ikomeje kwangiza no kona imyaka y’abaturage bo mu Karere ka Gakenke. Aba baturage bakaba batewe ubwoba n’inzara iribukurikire uku konerwa n’imvubu.
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022 mu masaha y’ijoro ,ubwo izi mvubu zari zikutse amazi bikekwako zari zigiye gushaka ibyo kurya zikaribata imirima y’abaturage batandatu . Mu myaka zangije harimo ibishyimbo,ibijumba n’Ibigori by’abaturage bo mu Murenge wa Mugunga.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune , bavuga ko bakeneye ingurane y’imyaka yabo yangijwe ndetse Urwego rw’Igihugu rw’iIterambere(RDB) rukaba rukwiye gushakira umuti urambye iki kibazo.
Mukaruhunga Vestine watakajemo abuga ko Izi mvubu za,woneye (ARE) 1 y’ibishyimbo,Nyiramasaka Josephine watakajemo ARE 2 z’ibishyimbo,Mugambira Jean Damascene wakajemo ARE 4 z’ibishyimbo n’imigozi y’ibijumba,Dusabimana Patricia watakajemo ARE 1.5 y’ibishyimbo. Hari kandi uwitwa Sibomana Suzanne watakajemo ARE 2 z’ibigori na Sebagande Eugene watakajemo ARE 1.5
Umuyobozi w’Akagari ka Rutenderi Bwana Anastase Nteziryayo yagize ati”Twasabye abaturage kwirinda kwegera inkengero z’uruzi kugirango hatagira uwo imvubu zitwara ubuzima,twabafashije gukora urutonde rw’ibyangijwe bandikira RDB kugirango bahabwe Ingurane ,ubu dosiye zabo ziri i Kagali ,gusa turasaba RDB kuhagera bakirebera uko byagenze byaba ari intambwe ishimishije.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yemeje aya makuru avugako byamenyekanye kuwa Gatanu ko imvubu zavuye mu mazi mu gice cy’i Gishanga cya Nyabarongo ahagana mu masaha y’Ijoro zikaribata imyaka y’abaturage 6 ,ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwabimenyesheje RDB kugirango abaturage babone Ingurane yabo ndetseko bigenze neza icyi cyumweru gikurikira bishobora kuba byarangiye.
Kugeza ubu nta muturage urahaburira ubuzima ,bikaba bivugwako ku musi ukurikira kuwa 6 imvubu ziriwe zitembera mu mazi,abaturage bazishungereye imusozi ahitaruye Amazi.
Elica Charlotte Mbonaruza
RWANDATRIBUNE.COM
Hello! Izi dosiye zishyuza ubwone zishyikirizwa Ikigega Cyihariye Cy’ Ingoboka SGF, ikaza gukora ubugenzuzi ku byangijwe, nyuma yo kuzuza amakuru asabwa. Aya makuru yuzuzwa kuri formulaire itangwa n Umurenge w ‘aho ikibazo cyabereye.
Ku bindi bisobanuro mwasura website y’ikigo : http://www.ikigega.rw
Cyangwa hagahamagarwa umurongo utishyurwa 1045
Murakoze