Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo yakomeje kwanga kugirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yo yita umutwe w’iterabwoba,nyamara mu minsi yashize umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya yari yumvikanye atangaza ibyo basabaga uyu mutwe kugira ngo bagirane ibiganiro, nyamara igihe cyo gukora ibyo biganiro DRC yongeye kwemeza y’uko badashobora kuganira n’umutwe w’iterabwoba ahubwo biteuye kuwurasa.
Ibi biganiro byari biteganijwe kubera mu murwa mukuru wa Kenya Nailobi, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2022, nyamara ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko bidashobora kuganira n’izi nyeshyamba kuko ari ibyihebe by’iterabwo, ahubwo yemeza ko yateguye ingabo ze kugira ngo zijye kurasa ziriya nyeshyamba kandi bakaba bizeye ko bazazitsinda.
Izi nyeshyamba zakomeje gusaba Leta ya Congo ko bagirana ibiganiro aho gukemuza ikibazo intambara, ariko iyi Leta irabihakana. Ibintu byarangiye ingabo za Leta FARDC zifashe iyambere zigaba ibitero kubirindiro bya M23, ibintu byasize izinyeshyamba zihagazeho ndetse zifata uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Repuburika iharanira Demukarasisi ya Congo yitwaza ko M23 ari umutwe w’ibyihebe ndetse ikabashinja gukorana n’u Rwanda, ibintu u Rwanda rwahakanye rukavuga ko ibi bari kubikora mu rwego rwo guhunga inshingano zabo zo kugarura amahoro muri kariya karere.
Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba wasabye DRC ko bakemura ikibazo mu mahoro ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta irabibasaba nyamara iki gihugu cyagaragaje ko kidashaka inzira y’amahoro gihitamo intambara.
Umuhoza Yves
Hano hazaba ikibazo gikomeye! Ntabwo RDC izirukana abantu mu gihugu cyabo maze ngo izaryame isinzire. Byanze bikunze RDC izahora ku nkeke y’izi nyeshyamba kereka nibaziha igihugu cyabo. Bishobora kurangira nki bya Sudan yaje kuvamo South Sudan.
Bitari ibyo intambara hagati ya FARDC na M23 izahoraho. Leta ya RDC niyo ifite urunfuzo rw’amahoro muri kariya gace k’uburasira zuba bwa RDC.
‘